FootballHomeSports

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe irushwa n’iya Nigeria imbere y’Umukuru w’Igihugu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wayo wo gushaka itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, imbere ya Kagoma za Nigeria umukino wa bereye kuri sitade mpuzamahanga yitiriwe Amahoro.

Ni umukino wagiye kuba Abanyarwanda bawukaniye ndetse baje ari benshi mu gihe Nigeria yo yarwanaga no kureba uburyo yagaruka muri Kuruse mu itsinda, dore ko bari bahagaze nabi mu itsinda.

11 Babanjemo ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda!

Ntwari Fiacre(GK), Omborenga Fitina, Manzi Thierry, MUTSINZI Ange Jimmy, Niyomugabo Jean Claude, Bizimana Djihad(C), Mugisha Bonheur,Hakim Sahabo, Kwizera Jojea, Samuel Guelette, Nshuti Innocent.

11 Babanjemo ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria!

Stanley Nwabali (GK), Ola Aina , Osayi-Samuel, Troost-Ekong(c), Calvin Bassey, Alex Iwobi, Wilfred Ndidi, Samuel Chukwueze , Moses Simon, Victor Osimhen, Ademola Lookman.

Ikipe y’igihigu ya Nigeria ntiyigeze itinzamo, ku burangare bw’abamyugariko Victor Osimhen yatsinze igitego n’ukuguru kwe kw’iburyo kuri kufura yari tewe neza ivuye mu ruhande rw’ibumoso, ni amakosa y’abamyugariro kuko uyu mupira yawuteye mu izamu ahagaze wenyine.

Ku makosa ya Mutsinzi Ange wananiwe gukuraho umupira Victor Osimhen yisanze ari n’umupira wenyine , arawushorera kugeza ajyeze imbere ya Ntwari Fiacre, rutahizamu wa Galatasaray S.K. ahita atsinda igitego cya Kabiri .

Ni umukino witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na bamwe mubo mu muryango we.

Uko amakipe akurikirana mu itsinda!

1.South Africa: 10(-2)
2.Benin: 8(-1)
3.Rwanda: 7(-1)
4.Nigeria: 6(-1)
5.Lesotho: 5(-2)
6.Zimbabwe: 5

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *