Ikipe y’igihangange ya Al Ahly ishobora guhanishwa kujya mu cyiciro cya Kane
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ishobora kumanurwa mu kiciro cya Kane cya Shampiyona igihe icyari cyo cyose yakwanga gukina umukino wa Shampiyona uzabahuza na Pyramid FC Ku itariki 12 Mata 2025.
Ibi bitangiye kuvugwa nyuma y’uko iyi kipe yanze kwitabira umukino w’ishiraniro wari kubahuza n’ikipe ya Zamalek, kubera ku tumvikana n’Ishyirahamwe ry’Aruhago ku bijyanye n’uwagombaga gusifura uyu mukino.
Akenshi uyu mukino uhuza ibi bigugu byombi hitabazwa abasifuzi mpuzamahanga badakomoka mu gihugu cya Misiri, gusa ishyirahamwe ry’aruhago muri iki gihugu ryari ryahisemo kujyenda gake mubyo kuzana abasifuzi baturutse hanze mu rwego rwo gusifura iyi mikino minini yo muri iki gihugu.
Twisunze amategeko ya International Football Association Board (IFAB) rukaba urwego rwigenzura rushyiraho amategeko agenga umupira w’amaguru ruteganyako “ibikurikizwa muri Shampiyona ku mikino yose bigomba kuba ari bimwe.”
Ibyo Al Ahly rero ntibikozwa, yo yemeza ko kugirango yizere ubutabera ku misifurire kuri iyi mikino minini irimo nk’uwa Zamalek uwa Pyramid hagomba kuzanwa abandi basifuzi batari abo mu gihugu cya Misiri.
Ibi byabaye ku mukino wa Zamalek, ikipe ya Al Ahly yanga gukina ni nabyo byitezwe ku mukino wa Pyramid mu gihe icyari cyo cyose ikifuzo k’iyi kipe kitakumvwa n’Ishyirahamwe ry’Aruhago muri iki gihugu, imyanzuro yafatwa mu gihe itakina harimo no kuyimanura mu kiciro cya Kane.
Kuri ubu urugamba rwo kwegukana igikombe cya Shampiyona rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve, dore ko ikipe ya Pyramid FC ariyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 , ikipe ya Al Ahly ikaza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 39 mu gihe Zamalek iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 35.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?