Ikipe ya Westham yatangaje impamvu yimye akazi umutoza Ruben Amorim ugiye gutoza ikipe ya Manchester united !
Ikipe ya Westham yashyize hanze impamvu nyamukuru yanze guha Ruben Amorim akazi ko gusimbura umunya – Scotland wahoze ari umutoza mukuru w’iyi ikipe witwa David Moyes mu mwaka ushize .
Kuri iki cyumweru, Amorim w’imyaka 39, asa nkaho ariwe ugomba guhita asimbura Erik TenHag muri Manchester United, nyuma yuko iyi ikipe ikunzwe gutazirwa amashitani atukura iguze amasezerano y’uyu mutoza yari afite muri ekipe ya Sporting lisbon yo muri Portigal afite agaciro kangana na miliyoni 10 z’amapawundi.
Kurundi ruhande ariko Ruben yashoboraga kugera muri Premier League mu amezi atandatu ashize nyuma yo kwerekeza mu Bwongereza kugirana ibiganiro na West Ham muri Mata byari bigamije kuba yaba umusimbura wa David Moyes gusa biza kurangira bidakunze.
Icyo gihe ikipe ya Westham yanakoresheje ikizamini cy’akazi Ruben Amorim gusa ariko birangira ikomezanije na David Moyes kugeza iriya shampiyona irangiye mbere yo kuzana Julen Lopetegui kugirango asimbure uyu munya -Scotland muri iki cyi.
Mu ikubitiro byatekerezwaga ko West Ham yanze kwishyura miliyoni 8.3 z’amapound bagomba kwishyura ikipe ya Sporting kuri Amorim, hiyongereyeho andi mafaranga ku bakozi be, ariko ubu iyi ikipe iherereye mu burasirazuba bwa Londres yavuze yari ifite ikindi kibazo cyo gushyiraho uyu mutoza wo muri Porutugali kubera impamvu zo kutizera ubushobozi bwe mu mitoreze.
Amakuru aturuka indani yiyi kipe yatangaje ko bumvise ko gushyiraho Amorim byari ugusa nkaho ari uguhubuka kweruye ibi byajyanaga nuko Ruben yatoje amakipe akina shampiyona imwe rukumbi nayo yo mu gihugu cye ,nta handi yatoje.
Ubuyobozi bwa Westham bwavugaga ko nubwo ibiganiro byagenze neza kandi Amorim yari afite igitekerezo cyiza kijyanye n’uburyo bw’imikinire,ngo gusa ariko West Ham yahisemo gufata icyemezo cyo guhitamo gukomezanya na Moise.
Amorim ntabwo yigeze atoza hanze ya Porutugali, ariko yatoje amakipe atatu atandukanye mu gihugu cye.
Amaze kumanika inkweto mu urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri 2016, yatangiye gutoza ikipe ya Casa Pia nyuma yimyaka ibiri, mbere yo kujya gutoza ikipe ya Braga hanyuma akurikizaho ikipe ya Sporting.