Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umukino izacakiranamo n’ikipe iri mu zikomeye muri Tanzania kuri sitade Amahoro
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu Thaddée yatangaje ko bitegura kuzakira ikipe ya Young Africans kuri sitade Amahoro hitegurwa umwaka utaha w’imikino, igihe uwa 2024-2025 uzaba ushyizweho akadomo.
Ibi yabigarutseho aganira na Television y’igihugu, aho yavuze ko bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi bw’ikipe ya Young Africans kuzakina umukino wa gicuti uyu mwaka w’imikino urangiye hitegurwa umushya ndetse anemeza ko mu byakuruye iyi kipe harimo n’ubwiza bwa sitade Amahoro.
Yagize Ati “Sitade Amahoro ubwayo ni ibyiza bitatse u Rwanda, mu mikino abafana ba Rayon Sports bategura bashyiremo n’uwa Young Africans kuko umuyobozi wayo twarabivuganye. Imikino nirangira tuzatangira ibikorwa byo kubakira. Mu byatumye bifuza kuza ni iriya sitade Amahoro irimo.”
Biteganyijwe ko Aya makipe y’ibihangange mu bihugu byayo azakina imikino ibiri nk’uko Perezida wa Rayon Sports yabyemeje avuga ko biri mu byo baganiriye na Perezida wa Young Africans, Hersi Said, anemeza ko ibi byose biri mu buryo Rayon Sports yihaye bwo kubyaza umusaruro sitade Amahoro kuko ngo Atari iya Rayon Sports, APR FC n’ikipe y’Igihigu y’u Rwanda ‘Amavubi’ gusa.
Aboneraho no kuvuga ko impamvu nyamukuru yo kujyana umukino wa Mukura VS muri Sitade Amahoro ari iyo yo kugerageza kubyaza umusaruro iki gikorwa remezo Leta yashoyemo agatubutse , ndetse ko bari gutegura uburyo bajya bagira byibuze imikino Umunani bajya bakirira muri iyi sitade mu mwaka wose w’imikino wa Shampiyona.
Rayon Sports kuri uyu munsi wa Gatandatu w’icyumweru ifitanye umukino n’ikipe ya Mukura VS yabatsinze mu mukino ubanza ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), aho iyi kipe y’umutoza Robertinho ishaka gusigasira umwanya wa mbere iriho aho iri kurusha mu keba APR FC amanota 4 , yo izesurana na Vision FC iri kurwana no kutamanuka.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?