Ikipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu wahataniraga igihembo na Alejandro Garnacho
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Denis Omedi wakiniraga Kitara FC, ikipe ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Uganda.
Ikipe ya APR FC ni imwe mu makipe atarabashije kwinjiza ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona nubwo yo itarasoza imikino y’ayo, iyi kipe yinjije ibitego 16 yinjizwa ibitego 6 mu gihe nka Rayon Sports baba bahanganye yo yinjije ibitego 24 yinjizwa ibitego 4 byonyine.
Usibye ibyo, umutoza w’iyi kipe Umunya-Serbia Darko Nović nyuma yo gukoresha igihe kirekire rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy bikagaragara ko adatanga umusaruro hatangiye gukoreshwa Tuyisenge Arsene(Tuguma).
Ni muri urwo rwego iyi kipe muri iri soko ry’igura n’igurisha ry’u kwezi kwa mbere bahise bagura rutahizamu wo kuza kunganira abo bafite barimo Mamadou Sy na Victor Mbaoma wagize ibibazo by’imvune by’igihe kirekire.
Uyu rutahizamu ugiye kureba mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Uganda usanga atagaragaramo dore ko umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona ari Allan Okello n’ibitego 11 , agakurikirwa na Ivan Ahimbisibwe umaze gutsinda ibitego 9.
Gusa uyu musore aherutse guca agahigo ko kuba igitego yatsinze mu mwaka ushize w’imikino wa 2023-2024 cyaraje mu bitego byahatanaga nk’igitego kiza cy’umwaka mu bihembo bya FIFA ‘FIFA Puskás Award’ nubwo byarangiye kidatsinze kuko cyatwawe na Alejandro Garnacho wa Manchester United, igitego yatsinze Everton.
Uyu musore iki gitego yagitsinze KCCA hari mu mukino ikipe ye yanganyijemo na KCCA ibitego bitatu kuri bitat(3-3), uyu musore yaje mu ikipe ya APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri. Ni umwe mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi muri Uganda mu mwaka w’imikino ushize.