Ikipe ya APR FC nyuma yo kubura umukinnyi w’imyaka 18 yifuzaga, Jack Pantoulou Diarra yatandukanye n’abakinnyi batandatu: Taddeo Lwanga, Ismail Nshimirimana(Pitchou), Victor Mbaoma Chukwuemeka, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka ‘Nzotanga’ ndetse na Pavelh Ndzila.
Iyi kipe iri muzikomeye ku mugabane wa Afurika cyane ko ifite ibikombe bine bya CAF Champions League ndetse n’ibikombe 34 bya Shampiyona hakiyongeraho ko iri mu makipe ari gukina imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup2025), ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatanu wa tariki 14 Kamena 2025 , nibwo iyi kipe yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu Munya-Burkina Faso imuvanye mu ikipe ya Salitas FC.
Uyu musore w’imyaka 18 , yifuzwaga na ekipe ya APR FC na yo ubu iri ku isoko ry’abakinnyi yitegura imikino ya CAF Champions League umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026.
Amakuru yemezaga ko hakoreshwaga na rutahizamu wa APR FC nawe ukomoka muri Burkina Faso ‘Cheick Djibril Ouattara’ nko kumureshya kugira ngo abe yasinyira APR FC gusa byarangiye uyu musore ukiri mutoza ahisemo kwerekeza muri Tunisia.
Jack Pantoulou Diarra akina ku ruhande rw’ibumoso yataka(Left-Wing), Kandi APR FC ni imwe mu myanya ikeneyeho umukinnyi cyane ko Mugisha Gilbert uzwi nka ‘ ‘Barafinda’ asoje amasezerano gusa mu bakinnyi ikipe ya APR FC yagaragaje ko batandukanye, Mugisha Gilbert ntarimo.
Kugeza ubu APR FC nta mukinnyi numwe iratangaza ku mugaragaro ko yasinyishije , gusa amakuru menshi akemeza ko Iraguha Hadji ndetse na Bugingo Hakim bose basoje amasezerano muri Rayon Sports bamaze gusinya.
Abakinnyi APR FC yatangaje ko batandukanye: Taddeo Lwanga, Ismail Nshimirimana(Pitchou), Victor Mbaoma Chukwuemeka, Kwitonda Alain Bacca, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka ‘Nzotanga’ ndetse na Pavelh Ndzila.