HomeSports

Ikindi gihugu cy’Iburayi cyamaze gufatira ibihano u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23

Igihugu cy’Ubudage cyafatiye ibihano igihugu Cy’u Rwanda rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, ndetse no kugira ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gihugu cyahagaritse inkunga y’iterambere yari kuzagenera u Rwanda nyuma y’ibindi bihugu byafatiye ibihano u Rwanda ndetse bigahagarika inkunga byateraga u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Ku ikubitiro igihugu cy’u Rwanda cyafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano n’Igihugu cy’Ububiligi gusa byabaye nko korosora uwabyukaga kuko iki gihugu cyari gifite umugambi n’ubundi wo guhagarika amasezerano bari bafitanye n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Si Ubudage ndetse n’Ububiligi bitari gucana uwaka n’u Rwanda kubera intambara yo muri Congo , kuko ibindi bihugu byiganjemo iby’Iburayi bitatanzwe gufatira ibihano u Rwanda.

Ibyo ni Ubwongereza , igihugu cya Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen(Rtd) James Kabarebe.

Hitezwa ibindi bihugu , cyane ibyo ku Mugabe w’Uburayi bigo gufatira ibihano u Rwanda , icyitezwa cyane ni Suwede ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi.

Kuri ubu abenshi bari kwibaza uko u Rwanda rugomba guhangana n’ingaruka zishobora kuva muri ibi bihano, hari na bafite impungenge zo gutakaza imirimo cyane mu bakora mu miryango itegamiye kuri Leta y’Abanyaburayi.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *