HomePolitics

Ikigo cy’ubutasi cya Koreya yepfo cyemeje ko Koreya ya ruguru yohereza ingabo mu Burusiya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Koreya yepfo cyemeje ko amato y’Uburusiya yimuye abasirikare 1,500 bo muri Koreya ya Ruguru aberekeza muri Vladivostok.

Ikigo cy’ubutasi cya Koreya yepfo cyatangaje ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo zo gushyigikira igihugu cy’ Uburusiya mu intambara y’Uburusiya na Ukraine.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza cya Koreya yepfo (NIS) cyemeje ibi mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa gatanu ko amato y’Uburusiya yimuye ingabo zidasanzwe za Koreya ya Ruguru zigera 1,500 zizijyana mu mujyi wa Vladivostok ku cyambu cy’Uburusiya kuva ku ya 8 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ukwakira.

Ikigo kandi cyanavuze ko biteganijwe ko abandi abasirikare benshi bo muri Koreya ya Ruguru boherezwa mu Burusiya vuba aha.

NIS yatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru boherejwe mu Burusiya bahawe imyambaro ya gisirikare y’Uburusiya, intwaro ndetse n’impapuro zibaranga ku buryo bigoye kubatandukanya n’abandi.

Bivugwa ko kugeza ubu bari mu birindiro bya gisirikare i Vladivostok n’ahandi nka Ussuriysk, Khabarovsk na Blagoveshchensk, biteganijwe ko bazoherezwa mu turere tw’imirwano muri Ukraine igihe imyitozo yabo iaza irangiye.

Ikigo cy’ubutasi cyashyize ku rubuga rwa interineti n’andi mafoto yafashwe n’icyogajuru yerekana icyo yise ingendo z’amato y’Uburusiya hafi y’icyambu cya Koreya ya Ruguru kandi bikekwa ko ingabo nyinshi o muri Koreya ya Ruguru zahurijwe i Ussuriysk na Khabarovsk mu cyumweru gishize.

Ku wa gatanu, mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamabanga mukuru wa NATO, Mark Rutte, yavuze ko atarashobora kwemeza ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo mu Burusiya gusa ko akiri kubitohoza.

Ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo, na byo byatangaje ko leta ya Pyongyang yahisemo kohereza abasirikare 12,000 muri brigade enye mu Burusiya. gusa NIS ntabwo yahise yemeza izo raporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *