Watch Loading...
EntertainmentHome

Ikiganiro n’itangazamakuru: Imbamutima za Israel mbonyi nyuma yo kuzuza BK Arena

Nyuma y’igitaramo, mu kiganiro n’itangazamakuru Israel mbonyi yatanze ibisobanuro bitandukanye ku gitaramo yakoze n’ubuzima bwe muri rusange.

Bimwe mu bibazo uyu muhanzi yabajijwe harimo n’ikijyanye n’imyambarire y’abo bakorana yaba abacuranzi ndetse n’abamwe mu baririmbyi be, aho aba bombi bari baje bambaye imyambaro yenda gusa nk’iyi dini ya Islam, avuga ko we imyambarire ntakibazo ayibonamo kuko iriya myambaro iy’abantu bo muri middle East, cyane ko bari bambaye neeza.

Uyu muhanzi yakomoje ku gitabo arimo kwandika , yise “Njyewe n’inanga yanjye”, avuga ko ari igitabo kizaba gikubiyemo urugendo rwe mu muziki, akaba ari nayo mpamvu atari kugishyira hanze vuba mu rwego rwo kugirango akomeze gukusanya ibitekerezo avuga ko acyegeranya ubumenyi kugirango ibizaba biri muri icyo gitabo bizabe byuzuye ubwenge.

Abajijwe ku mubano afitanye na The Ben, Israel yavuze ko ubusanzwe aba bombi ari incuti magara, kandi yishimira ko yamutumiye akamwumvira.

Yavuze Kandi ko icyatume umushinga w’indirimbo bagombaga gukorana usa nk’udindira byaturutse ku gitekerezo cya The Ben.

Ati: “Twakoze indirimbo Nziza cyane, ariko aranyicaza arambwira ati, Israel dukeneye indirimbo itari iy’uyu munsi gusa, dukeneye indirimbo y’ibihe byose, yafasha hano ikagera no hanze hose”.

Uyu muhanzi Kandi yagarutse kuri Minisitiri Olivier Nduhungirehe, avuga ko ari we muntu wamugiriye inama yo gukorera Muri sitade Amahoro, gusa biza kwanga bitewe n’imbogamizi zitandukanye.

Israel Mbonyi, avuga ku byiyumviro bya nyuma y’igitaramo, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo abantu bishimiye igitaramo cye, avuga ko ashima imana kurushaho.

avuga ko mu ntangiro z’igitamo we yahise asarara avuga ko yishimiye ukuntu abafana be bamufashije bikagenda neza nk’aho ntacyabaye.

Uyu muhanzi kandi yamze impungenge abibaza igihe azakorera ubukwe, avuagako biri vuba kandi uko baygenda kose bizaba ari muri weekend.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *