Umutoza w’ikipe ya Bayer Leverkusen Xabi Alonso yahakanye ibyo kwerekeza muri Real Madrid nyuma y’amakuru menshi akomeje gucicikana yemeza ko ashobora kujya gusimbura Carlo Ancelotti wayitozaga uri mu nzira zisohoka .
Bimwe mu binyamakuru birimo Madrid Xtra byemeza ko uyu wahoze ari mukinyi w’iyi kipe y’ibwami ufite imyaka 43 ari mu bakandida bakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu bashobora kuzasimbura Umutaliyani Carlo Ancelotti mu gihe azaba avuye muri Real mu mpera z’uyu mwaka w’imikino .
Xabi ni umwe mu batoza bari gushakishwa cyane ku isi nyuma yo gufasha Bayer Leverkusen kwegukana Bundesliga adatsinzwe umukino n’umwe, ndetse n’igikombe cy’igihugu cy’Ubudage mu mwaka w’imikino we wa mbere wuzuye nk’umutoza mukuru w’iyi kipe mu mwaka ushize.
Ubwo yari abajijwe ku byo kwerekeza muri Real Madrid yagize ati : “Ntabwo ari igihe cyiza cyo kuganira ku bihe biri imbere. Turi mu bihe bikomeye muri shampiyona.”
Kuri ubu Alonso na ekipe ye ya Leverkusen bari ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere yo mu Budage ndetse ikaba irushwa amanota atandatu na Bayern Munich iri ku mwanya wa mbere mu gihe habura imikino igera kuri itanu ngo iyi shampiyona ishyirweho akadomo .
Si ku nshuro ya mbere Alonso avugwa mu gutoza amakipe akomeye nka Real Madrid kuko mu mwaka ushize yavuzwe muri Liverpool na Bayern Munich gusa biza gucubywa nuko yatangaje ko yifuza kuguma i Leverkusen nyuma y’ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe muri Werurwe