HomePolitics

Ihuriro rya AFC / M23 ryatangaje ko ryahagaritse imirwano

Ihuriro rya AFC / M23 ryatangaje ko kuva ku itariki ya 04 Gashyantare 2025 rihagaritse imirwano kugirango ribanze rikemure ibibazo byihutirwa bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bari mu duce bamaze kwigarurira .

M23 yafashe uyu mwanzuro mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo inama idasanzwe igomba guhuriza ku meza y’ibiganiro abarimo Perezida Kagame ndetse na Felix Tshisekedi wa DRC bakaganira ku bibazo biri muri aka karere byumwihariko intambara ya FARDC na M23 ibe .

Iri huriro kandi ryavuze ko ridafite umugambi wo gufata umujyi wa Bukavu muri kivu y’Amajyepfo n’ibindi bice ariko ryiyemeje kurinda abasivile ndetse n’ibirindiro byaryo muri rusange .

AFC/M23 yasabye ingabo za SADC kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko kuhaba kwazo nta mpamvu ifatika bifite .

Iri huriro ryanamaganye ibikorwa by’itsinda ry’ingabo zirwanira mu kirere za FADRC ziri gukorera ku kibuga cy’indege cya Kavumu aho ziri kurasa ibisasu rutura ndetse byagiye bihitana ubuzima bw’amagana y’abantu mu bihe bitandukanye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *