Ihohoterwa ry’abacitse ku icumu rya Jenoside ni icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa mu gihugu : RIB

Kuri uyu wa kane , Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera kuva muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse ibi birimo n’umubyeyi uherutse kwicwa urw’agashinyaguro wari utuye mu Karere ka Ngoma .
Uru rwego rwerekanye ko hagati ya 2019 na 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego bigera kuri 2, 660, biregwamo abantu 3 ,563 nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 21 / Ugushyingo /2024 .
Aho yagize ati : “Ubu guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside akaba ari icyaha cyihariye 50% y’ibyaha byose bikorwa, kigakurikirwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kiza kuri 21,8%, ibindi byaha bisigaye bikagenda bigabana iryo janisha risigaye.”
Dr. Murangira yanahishuye ko ibikorwa biza ku isonga muri iki cyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, byiganjemo gukoresha amagambo amusesereza, no kwangiza imitungo ye birimo kumutemera amatungo ndetse n’intsina.
Uyu muvugizi yanemeje ko bimwe mu bikorwa bigaragara mu birego byakirwa n’uru Rwego ku byaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibyo gukoresha amagambo ashengura umutima, kubatera ubwoba no kubashyiraho ibikangisho, gukubita no gukomeretsa, gutera amabuye hejuru y’inzu zabo, kuboherereza inyandiko zitera ubwoba zitagaragaza abazanditse, ndetse no kwica amatungo yabo.
Leta y’u Rwanda yo itangaza ko yafashe zimwe mu ngamba zigamije kurandura ibi, harimo gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, umuco w’amahoro, kugira ubworoherane, ariko no inahana abakora ibyaha nk’ibi .
Ibi uyu muvugizi abitangaje nyuma yuko ibyaha byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byiyongereye muri iyi minsi kuko nko mu Karere ka Karongi honyine hamaze kubarurwa amadosiye agera 10 aregwamo abantu basaga 25 bakurikiranyweho n’ibi byaha ndetse ibi biza bikurikirana nuko Mu cyumweru gishize, mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yishwe aciwe umutwe, igihimba cye gishyirwa mu kimoteri kiri iwe, mu gihe umutwe waje gusangwa mu musarani iwe.