Abasirikare batandatu ba Ukraine bishwe, abandi barenga 10 barakomereka nyuma y’igitero cya misile cyagabwe n’u Burusiya kuri site y’imyitozo ya gisirikare mu karere ka Sumy, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa Gatatu.
Iki gitero cyabaye mu gihe abasirikare bari mu myitozo ya gisirikare, cyemejwe n’Urwego rw’Igihugu rwa Ukraine rushinzwe Umutekano (National Guard), ruvuga ko hafunguwe iperereza, kandi umuyobozi wa iyo myitozo ahita ahagarikwa by’agateganyo.
Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yasohoye videwo ivuga ko igaragaza igitero cya misile yo mu bwoko bwa Iskander. Ibinyamakuru byinshi birimo n’ibifatwa nk’ibyegamiye kuri Leta y’u Burusiya bivuga ko abantu bashobora kuba bagera kuri 70 bishwe, ariko ayo makuru ntayari yememezwa n’impande zombi.
Akarere ka Sumy kari ku mupaka wa Ukraine n’ubu -Russie kamaze igihe kibasirwa n’ibitero, ndetse ni naho wavuga ko Ukraine yatangiriye igikorwa cyo kugaba ibitero mu karere ka Kursk kugira ngo habe “agace k’umutekano” karinda abaturage ba Sumy.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyemeje ko site yatewe iherereye mu majyaruguru ya Sumy, hafi y’umupaka w’u Burusiya.
Nubwo Ukraine itangaza ko yatsinze umugambi w’u Burusiya wo gushyiraho agace k’umutekano muri Sumy, hari amakuru avuga ko u Burusiya bukomeje intambara ikaze mu burasirazuba, aho bwaraye bugabye ibitero 14 mu duce twa Druzhba, Petrivka, na Toretsk.
Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi ntibiratanga icyizere, nubwo hari ibiganiro byo ku rwego rwo hasi byabereye i Istanbul ku wa Gatanu ushize.
Vatikani yo yavuze ko kuyobora ibiganiro bikiri icyifuzo, naho Perezida Zelensky avuga ko u Burusiya bushaka gusa igihe cyo gukomeza intambara.