Igisirikare cya Nigeria cyishe abantu 16 nyuma yo kubitiranya n’amabandi
Abasivili 16 bo muri leta ya Zamfara y’amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Nijeriya baguye mu gitero cy’indege z’igisirikare cy’iki gihugu ,ubwo bakeka ko aka gace kaba ari indiri y’agatsiko k’abagizi ba nabi gusa bakaza gusanga bibeshye .
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP dukesha iyi nkuru byavuze ko ubwo abaturage basubiraga mu midugudu yabo nyuma yo kwirukana amabandi nkuko bisanzwe bikorwa igihe babaga batewe nyuma bakajya kumva barashweho ibisasu n’indege y’intambara y’igisirikare cya Nigeria .
Kugeza ubu nibura aba baturage bamaze kubona imirambo y’abantu isaga 16 baguye muri ibyo bitero bajyana abandi bantu benshi bakomeretse bikabije mu bitaro byo muri kariya gace .
Giverineri wungurije w’iyi ntara witwa Dauda Lawal, yahumurije abaturage nyuma y’Ibi bitero rutura by’indege byagabwe ku dutsiko tw’abarwanyi bo mu turere twa Zurmi na Maradun gusa bikaza gusanga byahitanye ubuzima bw’abaturage benshi .
Igisirikare cya Nigeria cyemeye ko cyagabye ibitero by’indege, kivuga ko nubwo cyakomerekeje aba baturage b’inzirakarengane benshi gusa cyanahungabanije bikomeye ku mabandi yahoraga atera ubwoba abatuye muri iyi midugudu yo muri ako karere .
Ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere zo muri Nijeriya zavuze ko ziri gukora iperereza kuri raporo zikomeje kujya ahanze zerekana igihombo cy’iki gitero niba nta gukabya gukiramo .
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International Nigeriya wavuze ko abapfuye bagera kuri 20 bavuga ko abandi benshi bakomerekeye mu gitero cyagabwe ku mudugudu wa Tunga Kara, maze bahamagarira abayobozi gukora aka kanya kandi batabogamye iperereza ku byabaye.
Ibindi bitero byinshi by’indege byabaye muri iki gihugu mu mezi ashize harimo n’igitero cy’umunsi wa Noheri cyahitanye nibura abasivili 10 muri leta ya Sokoto.
Mu mwaka wa 2023, byibuze abasivili 85, cyane cyane abagore n’abana, bitabiriye igiterane cy’amadini y’abayisilamu mu mudugudu wo muri leta ya Kaduna bishwe nyuma yo kwibeshywaho ko baba ari amabandi bakaraswaho bikomeye .