Igisirikare cya Congo ‘FARDC’ cyatangaje imigambi gifitiye AFC/M23 nyuma y’uko igiye kurekura Walikale
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “FARDC” cyatangaje ko nacyo kibaye gihagaritse imirwano ndetse n’ibitego ku ihuriro rya AFC/M23 nyuma y’uko uyu mutwe wemeje kuva mu gace wari warigaruriye ka Walikale mu rwego rwo gushyigikira no gushyira imbere ibiganiro bigamije kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Gen. Maj. Sylvain Ekenge abinyujije mu itangazo yasomeye kuri television y’igihugu , yavuze ko FARDC irimo gukurikirana n’ubwitonzi igikorwa cya “M23 cyo kuva muri Walikale” ikagera ahitwa Kibati, nk’uko abivuga, gusa ku rundi ruhande M23 ntiyigeze itangaza aho izagarukira isubira inyuma dore ko bo bavuze ko bazava Walikale ndetse no mu duce tuhakikije.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Sylvain Ekenge yakomeje avuga impamvu nyamukuru yatumye FARDC ifata icyo kemezo Ati ” gufata iki cyemezo ni ukugira ngo dushishikarize kureka imirwano no gukomeza inzira za Luanda na Nairobi” n’ibiganiro by’amahoro biheruka gutangirira muri Qatar.”
Igihugu cya Qatar giherutse guhuriza hamawe abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuganira uburyo buhamye bwakoreshwa amahoro akagaruka mu Burasirazuba bwa Congo, nubwo bamwe babinenze bibaza uburyo u Rwanda na Congo biganira ku gahenge, kugarura amahoro , ndetse no guhagarika imirwano Kandi ataribo barwana.
Inshabwenge muri Politiki zigaragaza ko umutwe wa M23 wa 2025 utandukanye kure n’uwa 2013 , ku buryo kuva mu bice wafashe nk’uko byagenze 2013 bigoye , ndetse kuri ubu benshi mu bayobozi b’umutwe wa M23 na AFC bamaze gukatirwa urwo gupfa n’ubutegetsi bwa Kinshasa , hakaba na bareba kure bakemeza ko kuzagera ku biganiro bizana amahoro mu buryo bwahuranyije bigoye.
Kuri ubu M23 iragenzura neza umugi wa Goma uri muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo bikaba ibice by’ingenzi muri Kivu zombi , muri ibi bice Kandi AFC/M23 yamaze no gushyiraho inzego z’ubuyobozi guhera hasi kugeza ku rwego rw’umugi.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?