Igihugu cy’u Rwanda cyiri mu bihugu 12 byamaganye gahunda y’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo gushyiraho ubuyobozi mu bice wafashe bubangikanye na Leta y’iki gihugu.
Ibi bikubiye mu nama ndetse n’imyanzuro y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri DRC n’akarere. Iyi nama yabereye muri Uganda inayoborwa na Perezida w’iki igihugu Yoweri Museveni.
Yitabiriwe n’ibihugu 12: UBurundi, Angola, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo, Zambia, Afurika y’Epfo ndetse n’u Rwanda.
u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Uyu mwanzuro ibi bihugu 12 byemeye, [ Kwamaga ishyirwaho ry’ubuybozi mu bice M23 yafashe bubangikanwe n’ubwa Kinshasa], ni umwanzuro wa Gatatu mu myanzuro 30 yafatiwe muri iyi nama.
Congo yari ihagarariwe na Misitiri w’Ubabanyi n’Amahanga , Thérèse Kayikwamba , gusa ihuriro AFC/M23 ntakintu riratangaza kuri iyi myanzuro, ahubwo baherutse gutangaza ko tariki 30 Gicurasi 2025, bazasohora raporo ivuga ku birego rishinjwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bice wigaruriye bya Goma na Bukavu.
AFC/M23, mu bice byose ifashe ihita yihutira gushyiraho ubutegetsi byereka bamwe mu basesenguzi ndetse n’inzobere mu bya Politiki ko ntagahunda yo kuva mu bice wafashe nk’uko ubisabwa n’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka ONU wa 2773.