HomePolitics

Igihugu cya Nicaragua cyacanye umubano burundu na Israel ndetse cyinayigerekaho ibyaha byibasiye inyekomuntu

Guverinoma ya Nikaragwa yatangaje ko igiye guhagarika umubano w’ububanyi n’amahanga na Isiraheli, mu gihe idahagaritse intambara iri kurwana muri Gaza.

Murillo, akaba ari umugore wa Perezida Daniel Ortega, yavuze ko umugabo we yategetse guverinoma gucana umubano w’ububanyi n’amahanga na guverinoma ya Isiraheli yise iy’aba – fashiste kubera ibikorwa byayo by’itsembabwoko.

Iri tangazo ahanini rije nubundi nyuma y’agatotsi kari kamaze iminsi mu mubano w’ibihugu byombi , kubera ko Isiraheli itari inafite ambasaderi uhoraho utuye mu murwa mukuru wa Nikaragwa, Managua, ndetse nta nuwagutera ibuye uvuze ko kandi umubano hagati y’ibihugu byombi wari utakibaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, iri tangazo rije mu gihe Isiraheli ikomeje kugerwa bubi muri dipolomasi yayo muri iki gihe ikomeje kwagura ibitero byayo muri Gaza no kwagura ibitero mu burasirazuba bwo hagati, ndetse no muri Libani.

Ku wa gatandatu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’ububanyi n’amahanga ya Palesitine yishimiye iki cyemezo maze ivuga ko yizeye ko cyizabera icyitegererezo izindi guverinoma z’inshuti yayo gufata ingamba nk’izo, mu rwego rwo kuryoza Isiraheli uruhare rwa jenoside ikorera abaturage ba Palesitine .

Umubare w’abahitanwa n’ibitero shuma bya Isiraheli muri Gaza wiyongereyeho abantu 42,000 muri uku kwezi , nyuma yuko abandi ibihumbi n’ibihumbi baguye mu gikorwa cyo gutera ibisasu muri Libani .

Ku wa gatanu, guverinoma ya Nikaragwa yamaganye intambara ya Isiraheli yabereye i Gaza inavuga ko iyi mirwano ubu igera kuri Libani kandi ibangamiye Siriya, Yemeni na Irani.

Kurwanya intambara ya Gaza byakwirakwiriye cyane muri Amerika y’Epfo, aho abayobozi bakomeye mu bihugu nka Burezili, Kolombiya na Chili bagaragaye nk’abanenga Isiraheli.

Muri Gicurasi, Perezida wa Kolombiya, Gustavo Petro, yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Isiraheli, yita ubuyobozi bwa Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bwaranzwe n’itsembabwoko.

Umuyobozi wa Berezile, Luiz Inacio Lula da Silva na we yibukije ambasaderi w’icyo gihugu muri Isiraheli muri uko kwezi, maze agereranya intambara yo muri Gaza na jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku ruhande rwayo, guverinoma ya Ortega yashyikirije urukiko mpuzamahanga (ICJ) icyifuzo cyo guhagarika kugurisha intwaro z’Abadage muri Isiraheli, ariko urukiko rwateye utwatsi iki kirego.

Nikaragwa yahuye n’ibibazo byayo kubera kwiyongera kw’ububanyi n’amahanga muri Amerika y’Epfo, kubera ko Ortega na bagenzi be bakajije umurego mu bikorwa byo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *