Igihangange muri ruhago Sergio Ramos wanyuze muri Real Madrid ubu akaba adafite ikipe agiye gusinyira ikipe iri muzikomeye muri Africa

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru akaba n’Umunya-Esipanye Sergio Ramos ashobora kwisanga k’umugabane wa Africa mu gihugu cya Misiri nk’umukinnyi nyuma y’uko atandukanye n’ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye.
Nk’uko umwe mu banyamakuru bakomeye mu bijyanye n’igura n’igurisha ry’abakinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana yabitangaje nuko uyu Munya-Esipanye w’imyaka 38 ashobora gusinyira ikipe ya Zamalek SC ikina ikiciro cya mbere muri shampiyona y’igihugu ya Misiri akaba mu zikomeye ku mugabane wa Afurika dore ko ari na yo yegukanye igikombe cya CAF Confederetions Cup cya 2023-2024.
Muri iyi mpeshyi ya 2024 nibwo uyu Munya-Esipanye yasoje amasezerano ye mu ikipe ya Sevilla y’umutoza García Pimienta iyi kipe ifata icyemezo cyo kutandukana nawe ubu akaba ntakipe arabona ku buryo ashobora kwisanga muri iyi kipe iri muzikomeye k’umugabane wa Afurika.
Ikipe ya Zamalek SC iri kwitegura umukino w’ishiraniro ugomba kubahuza n’ikipe ya Al Ahly n’ubundi yo mu gihugu cya Misiri mu gikombe cya CAF Super Cup cya 2023-2024 akaba ari igikombe gihugu ikipe yatwaye igikomba cya CAF Champions League na Confederations Cup ukazaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2024 ukazabera I Riyadh muri Saudi Arabia.
Sergio Ramos García yaje mu ikipe ya Sevilla mu mwaka wa 2023 yarajemo ku nshuro ya kabiri dore ko yari yarayinyuzemo mu mwaka wa 2004-2005.
Gusa uyu myugariro yamenyekanye cyane mu ikipe ya Real Madrid yakiniye kuva mu mwaka wa 2005 ayisohokamo muri 2021 nyuma yo kuyikinira imikino 469 yavuyemo yerekeza muri Paris Saint-Germain FC yakiniye imikino 45.
Si ubwambere bivuzwe ko abakomeye muri ruhago baza gukomereza urugendo rw’abo muri Africa dore ko Sergio Ramos nawe yigeze kwifuzwa n’amakipe yo mu gihugu cya Morocco mbere gato yo kwerekeza mu ikipe ya Sevilla.
Ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka 2024 byavuzwe ko José Mourinho ashobora kuza gukomereza umwugawe muri Africa ariko ayomakuru yaje kuyanyomoza icyo gihe yagize Ati “ nk’unda umugabane wa Africa ariko sindi gutekereza kuza gutoza kuri uyu mugabane”.