Icyorezo cya Marbug : abantu bashya batanu basanganwe iki icyorezo
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu masaha 24 yashize, abantu batanu basanganwe icyorezo cya Marburg, ibi bihita bituma umubare w’abamaze kwandura iyi ndwara ugera kuri 46 kuva iyi ndwara yagera mu Rwanda.
Kur wa gatandatu kandi nta muntu n’umwe wigeze wicwa cyangwa ngo akire Marburg nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Kugeza ubu, abantu bamaze gupimwa iki cyorezo ni 1748 harimo ibipimo 433, aho abanduye ari 46 barimo batanu bashya, mu gihe abo kimaze guhitana ari 12.
Marburg ni indwara ikomeye kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye ikaba iterwa na virusi na yo yitwa Marburg. Yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Marburg mu gihugu cy’Ubudage ahagana mu mwaka wa 1967.
Umuntu wa mbere yagaragaweho virusi ya Marburg mu Rwanda ku itariki 27 Nzeri 2024.
Virusi ya Marburg yandura binyuze mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso by’umuntu uyirwaye cyangwa se binyuze mu gukora ku bintu n’ahantu ayo matembabuzi yageze. Umuntu wanduye Marburg ariko akaba ataragaragaza ibimenyetso ntabwo aba afite ibyago byinshi byo kwanduza.
Ibimenyetso by’ibanze bya Marburg birasa n’iby’izindi ndwara nka malaria, tifoyide, mugiga n’izindi ndwara zitera umuriro mwinshi. Ibyo bimenyetso ni umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.
Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.
Abaganga n’abakora kwa muganga bagirwa inama yo kwitwararika, kuko mu gihe bikomerekeje n’ibikoresho byakoreshejwe ku barwaye iyo ndwara na byo bibanduza. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryongeraho ko n’umuntu wishwe n’iyi ndwara aba ashobora kwanduza uwamukoraho wese adakoresheje ibikoresho bimurinda mu buryo bwabugenewe.