FootballHomeSports

Icyizere cya Arsenal cyazamutse nyuma y’igaragara rya Bukayo Saka mu ruhame

Ubu magingo aya ikipe ya Arsenal, irabarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu. (UAE), aho yagiye kwimenyereza ikirere gishyushye, ndetse birashoboka cyane ko, ishobora kuzasakirana n’amakuru meza y’igaruka rya rutahizamu Bukayo Saka, ubwo izaba igarutse mu Bwongereza, mpera z’iki cyumweru.

Amwe mu makuru yizewe ava mu ikipe ya Arsenal, imbere avuga ko nubwo uyu musore yagaragaye ari kumwe n’ikipe, abaganga bo bemeza ko, azagaruka neza mu kibuga mu kwezi kwa Gatatu.

Arsenal yagiye muri uru rugendo ifite ibibazo bitatu byerekeranye n’imvune ku bakinnyi batatu barimo Bukayo Saka, Gabriel Martinelli na Ben White, gusa uyu munsi iyi kipe ikaba yabashije gutanga amakuru kuri rutahizamu Saka.

Nkuko bigaragazwa n’iyi kipe Bukayo Saka, ari gukora iyo bwabaga ngo arebe ko yagarukana ingufu nyinshi igihe azaba yemerewe gukina ndetse no mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Arsenal fc, rwa X yahoze ari twitter agaragaza uyu ufatwa nk’umwana w’ikipe,ari mu nzu y’imyitozo ngororamubiri bigaragara ko ari kugenda yongerera ingufu umubiri.

Saka w’imyaka 23, yagize ikibazo cy’imvune yo mu mitsi y’amatako taliki ya 21, Ukuboza, umwaka ushize ubwo ikipe ye yakinaga na Crystal Palace, yakomeje kugenda ahabwa ubuvuzi butandukanye kugeze ubu magingo aya, ubwo yatangiye kugenda n’amaguru.

Hagendewe ku makuru atangwa n’abaganga ikipe ya Arsenal, yateganyaga ko uyu azagaruka mu cyumweru cya nyuma cya Gashyantare, gusa kuba uyu ataratangira gukorana imyitozo n’abandi birashoboka cyane ko yaboneka mu ntangiriro za Mata.

Ibura ry’uyu musore ryateje igihombo gikomeye i London, dore ko uyu amaze gusiba imikino 12, kuva avunitse ndetse ikipe ye ikaba yaratakaje amanota 4, mu rugendo rwo gushaka igikombe cya shampiyona ni mu gihe kandi Arsenal, yamaze gusezererwa mu bikombe bya FA na Carabao ibintu byabaye mu gihe uyu musore atari ahari.

Arsenal izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, ubwo izaba isura ikipe ya Leicester City, ku kibuga King Power, ndetse birashoboka cyane ko yazajya gukina uyu mukino iri inyuma ya Liverpool amanota 9, igihe iyi kipe yashobora gutsinda Everton, bafitanye umukino kuri uyu wa Gatatu.

Ntakabuza Arsenal, irakomeza gukina ihatanira ibikombe bya UEFA champions league na Shampiyona gusa ntiwakwirengagiza ko, gukomeza kubura kwa rutahizamu Bukayo Saka,biri mu bikomeje kubakoma mu nkokora.

Mu gihe amakuru atangaza ibi ni nako umutoza Mikel Arteta, akomeje kujya ku mavi asengera ikipe ye ku bibazo biyugarije by’imvune ibi biza byiyongera ku myitwarire mibi y’ubuyobozi bw’iyi kipe bwananiwe kongera amaraso mashya mu ikipe ku isoko ryo muri Mutarama.

Saka, wabashije gutsinda ibitego 9, agatanga n’imipira 12, yavuyemo ibitego mu mikino 21, niwe mukinnyi mwiza ukiri muto mu basatira wigaragaje muri Arsenal, nahimana ubundi ikipe ikamubona akina dore ko, imukeneye cyane, ngo irebe ko yakora ibyayinaniye mu myaka ine ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *