Icuruzwa ry’abantu nka verisiyo nshya y’ubucakara ku isi – UN
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose.
Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.
Iri tegeko rikomeza risobanura ko iki cyaha ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu, niyo nta na bumwe mu buryo bwavuzwe mbere bwakoreshejwe.
Ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri, abadepite n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu muri Kanama 2014, Perezida Paul Kagame yagarutse ku buremere n’ingaruka z’iki cyaha mu ijambo rye aho yibukije ko kurwanya icuruzwa ry’abantu atari inshingano z’inzego zishinzwe umutekano gusa, ahubwo ari iza buri wese.
Yagize ati: “Bacuruza umuntu bate? Ubu tugeze aho turemba tugacuruza abantu? Nk’abayobozi, nk’abanyarwanda dukwiye kuba twiha agaciro ntabwo bikwiriye kutubamo. Ari abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe ibijyanye n’amategeko mu kuyashyiraho no kuyubahiriza, ndagirango dufatanye ibi nabyo tubikemure. Ujya kumva ngo batwaye abana bambutse imipaka, ntabwo ari mu bihugu duturanye gusa ahubwo bikagera no mu bindi bihugu byo hanze. Hari n’ibihugu bihagarariwe hano bizi ko tumaze iminsi dukurikirana abana b’abanyarwanda bari muri ibyo bihugu batwawe mu buryo butumvikana, bari aho birirwa bacuruzwa ku isoko, nk’uko abantu bajya ku isoko bakagura items [ibicuruzwa] zindi n’ibindi bintu ibyo ari byo byose ku isoko. Ntabwo abantu babereye gucuruzwa, ntabwo ari byo.”
Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri iki cyaha mu Rwanda n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda mu 2019. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kinyurwamo n’abantu bagiye gucuruzwa (transit country) kurusha uko ari igihugu kivamo abacuruzwa (country of origin). Gusa ibi ntibivuga ko abanyarwanda badacuruzwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13.6%.
Ku bijyanye n’ibihugu aho baba bagiye gucuruzwa, ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu cya cya Saudi Arabia ariho benshi baba bagiye gucuruzwa ku kigero cya 38.55%, Uganda igakurikira ku kigero cya 37.35%, Kenya ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 7.23%. Ibindi bihugu abantu bakunze kujyanwamo gucuruzwa ni Tanzania, Malawi, Mozambique, South Africa, Zambia Malaysia and Oman, Qatar, Kuwait na Dubai. Abanyuzwa mu Rwanda, 62.7% baba baturutse mu Burundi naho 15% baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).