ICC yashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi abarimo Benjamin Netanyahu

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu hamwe na mugenzi we Yoav Gallant wahoze ari minisitiri w’ingabo, akaba n’umuyobozi w’igisirikare cya Hamas kubera ibyaha by’intambara rubashinja .

Kuri uyu wa kane, nibwo Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant bashyiriweho izi mpapuro zo kubata muri yombi n’uru rukiko rubashinja ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe nibura ku ya 8 Ukwakira 2023 kugeza nibura ku ya 20 Gicurasi 2024.

Uru rukiko mpuzamahanga rutangaza ko zimwe mu mpamvu zifatika zemeza ko Gallant na Netanyahu bagambiriye kwica ikiremwamuntu ngo nuko babujije abaturage b’abasivili muri Gaza kugezwaho ibintu by’ingenzi cyangwa nkenerwa kugira ngo babeho, birimo ibiryo, amazi, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ndetse na lisansi n’amashanyarazi .

Ibiro bya Netanyahu mu itangazo ryabyo byahise bishyira hanze byagize biti: “Isiraheli yanze kandi yanga urunuka ibikorwa bitumvikana kandi by’ibinyoma ICC ishinja abayobozi bayo ” Ibiro byanongeyeho ko Isiraheli itazigera yemerera igitutu cy’amahanga icyo ari cyose mu kurengera abaturage bayo.

Si Netanyahu na mugenzi we Yaov gusa bashyiriweho izi mpapuro kuko uru rukiko rwemeje kandi umwanzuro wo guta muri yombi umuyobozi w’igisirikare cya Hamas, ariwe Mohammed al-Masri, uzwi ku izina rya Mohammed Deif, kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara yakoreye muri Isiraheli na Palesitine kuva ku ya 7 Ukwakira 2023.

Mohammed Deif, we arashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ubundi buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri Nyakanga, Isiraheli yatangaje ko yishe Deif mu gitero cy’indege cyabereye mu majyepfo ya Gaza muri Nyakanga. Ariko urukiko rwafashe icyemezo cyo gukomeza iki cyemezo cyo ku muta muri yombi, ruvuga ko rutari mu mwanya wo kumenya niba yarishwe cyangwa akiri muzima.

Umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan, we yari yanasabye impapuro zo guta muri yombi abayobozi b’igisirikare cya Isiraheli ndetse n’abayobozi batatu ba Hamas muri Gicurasi kubera ibyaha bakekwaho kuba barakoze mu gitero cyagabwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023 cyagabwe ku majyepfo ya Isiraheli ndetse n’intambara ya Isiraheli yakurikiye i Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *