EntertainmentHome

Ibyo tuzi ku itabwa muri yombi ry’Umuraperi wamenyekanye nka P. Diddy

Umuraperi Sean “Diddy” Cumbs wamamaye nka P. Diddy, wakunze gushinjwa ibirego binyuranye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi.

Sean “Diddy” Cumbs wafatiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatawe muri yombi nyuma y’uko ingo ze ebyiri urw’i Los Angeles n’urw’i Miami zikozweho iperereza muri Werurwe uyu mwaka, aho akurikiranyweho kuba harakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Marc Agnifilo, umunyamategeko wa Diddy, yavuze ko “tubabajwe” no gufatwa kwe kuko umukiliya we ari “umwere”.Uyu munyamuziki yagiye ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, gusagarira no gukubita, harimo ibyo yarezwe n’umugore babanaga Casandra “Cassie” Ventura. Ibirego byose we yahakanye.

Gufatwa kwe bijyanye n’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano muri Amerika, nk’uko bamwe babitangarije CBS News.Damian Williams umushinjacyaha wo mu gace ka Southern District of New York (SDYN) yemeje gufungwa kwa Diddy mu itangazo yasohoye ku wa mbere nijoro.

Yagize ati: “Kare kuri uyu mugoroba, abakozi ba leta bataye muri yombi Sean Combs, bigendanye n’inyandiko yo kumufata yatanzwe na SDYN.”Yavuze ko ibiro bye bitangaza ibiri muri iyo nyandiko kuri uyu wa kabiri mu gitondo kandi “tuzabivugaho byinshi icyo gihe”.

Diddy ashinjwa ibyaha binyuranye birimo gufata ku ngufu umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, no kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.Umunyamategeko we, ku wa mbere nijoro yavuze ko Diddy “yiteze kweza izina rye mu rukiko”.

Agnifilo, mu itangazo yahaye BBC, yagize ati: “Tubabajwe n’icyemezo cyo gukurikirana ibyo tubona ko ari ibirego bibogamye”.Yongeraho ati: “Sean ‘Diddy’ Combs ni icyamamare muri muzika, ni umushabitsi wiyubatse, umugabo ukunda umuryango we, n’umugira neza uzwi, wamaze imyaka 30 yubaka ibye, ukunda abana be, unakora ngo azamure abirabura”.

Ibibazo by’amategeko by’uyu muhanzi byatangiye mu Ugushyingo(11) 2023 ubwo Cassie Ventura yatangaga ikirego mu rukiko.Byinshi mu birego kuri Diddy byaje mbere gato yo kurangiza igihe kw’itegeko rizwi nka New York Adult Survivors Act, ryemerera by’agateganyo abantu bavuga ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina gutanga ibirego, nubwo igihe giteganywa cyo kurega cyaba cyararenze.

Muri Gicurasi(5), amashusho ya CCTV yatangajwe na CNN yagaragaje Diddy asagarira kandi akubita Cassie Ventura, ibintu biri mu byo Casie yashyize mu kirego cye.

Combs – wagiye ahindura amazina kuva kuri Puffy, Puff Daddy, P Diddy, Love, kugera kuri Brother Love – ni umwe mu bahanzi bahiriwe na muzika kurusha abandi.

How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *