Ubutabera bw’u Rwanda bukurikiranye/Bwari bukurikiranye bamwe mu bantu bazwi mu Rwanda, Moses Turahirwa ndetse n’uwari Meya wa karere ka Nyanza Erasme Ntazinda , umwe byemejwe ko afungwa iminsi 30 undi bitegekwa ko arekurwa.
1/2: Urubanza rwa ‘Moses Turahirwa’
Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’isumbuye rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwanzuye ko uyu muhangamideli afungwa iminsi 30 y’agateganyo nubwo we yari yarasabye kuburana ndetse no gukurikiranwa ari hanze cyane ko yari yagaragaje ko ari kwivuza.
—–Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bitewe n’ibyaha aregwa birimo no gutunda urumogi akwiye gukurikiranwa afunze
Moses mu iburana rye ntiyigeze ahakana ko akoresha icyo cyiyobyabwenge ashinjwa , gusa avuga ko abiterwa n’agahinda gakabije afite.
—–Ubushinjacyaha, aha bihutiye kumubaza n’iba yarigeze arwandikirwa n’abaganga babifitiye ububasha ku buryo yarukoresha
Uyu munyamideli nubwo yemera icyaha yavuze ko nta perereza ry’igeze rikorwa ahubwo yatawe muri yombi kubera ibyo yatangaje ku mukuru w’igihugu , nubwo ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bitari mu byo ashinjwa, yatawe muri yombi tariki 22 Mata 2025, n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda ‘RIB’.
2/2: Urubanza rw’uwahoze ari Meya wa Nyanza
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rwategetse irekurwa rya Erasme Ntazinda , nyuma y’ibaruwa yanditswe n’umufasha we ababarira umugabo we ku birego yamushinjaga
Uyu mugore yatanze ikirego itariki 03 Gicurasi 2025, akaba yarashinjaga umugabo we akaba na Meya wa karere ka Nyanza ibyaha bijyanye n’ubuharike ndetse n’ubushoreke, biza gutangazwa ko yatawe muri yombi ku itariki 16 Mata 2025.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?