Ibyari ugukorana indirimbo hagati y’umuhanzi Offset na Gazo byahindutse iteramakofe !

umuraperi w’umunyamerika Offset na mugenzi we Gazo bateranye ibipfunsi karahava, ibyari ugufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo bihinduka imirwano.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14, Ugushyingo 2024, Umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri America, ubwo yahuraga na mugenzi we w’umufaransa Gazo, mumushinga wo gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo, ibyari ubufatanye byahinduye isura birangira bateranye igipfunsi.
Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba bombi bafatana mu mashati, ngo nuko ubwo bari bemeranyije igihe cyo guhuriraho, umuraperi offset n’abo bakorana bakererewe amasaha agera kuri abiri bituma ikipe ya Gazo irambirwa gutegereza.
Ibi byatumye Gazo asaba ko yasubizwa amafaranga yose yakoreshejwe muri gahunda zose zabereye Aho ngo kuko yamukerereje cyane, Offset avuga ko birashoboka na Gato.
Bakomeje guterana amagambo biza kurangira aba bombi bateranye ibipfunsi induru ziravuga, muri aba bombi ntawahakomerekeye, ndetse nta n’uwatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Mumashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, z’aba bombi yagaragaje imyivumbagatanyo y’aba bombi muri hoteli y’i Paris mubufaransa Aho bari bahuriye.
Umuraperi offset yagaragaye akubitwa umugeri, ariko agakomeza gufatwa n’abashinzwe umutekano bagerageza guhosha imirwano Ari nako abakobwa basakuza cyane.
Mu buryo bwo guhosha imirwano byabaye ngombwa ko bakinga inzugi kugirango batandukanye aba bombi, itsinda rimwe rijya hirya irindi rijya hino amakimbirane arangira uko.