FootballHomeSports

Ibya Mohamed Salah bikomeje kuyoberana,Liverpool yaryumyeho ntacyo ishaka kuvuga

Umunya-Misiri Mohamed Salah akomeje kwemeza ko azasohoka mu ikipe ya Liverpool uyu mwaka w’imikino n’urangira, yabitangaje nyuma y’umukino Liverpool yatsinzemo Manchester City ibitego bibiri ku busa (2-0) mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu rutahizamu uri mu bakomeye ukomoka ku mugabane w’Afurika afite amasezerano mu ikipe ya Liverpool azangirana na tariki 30 Kamena 2025, gusa kugeza ubu iyi kipe ntabiganiro by’amasezerano bigaragara biratangira n’uyu mukinnyi bigamije ku muha amasezerano mashya kimwe na Trent Alexander-Arnold ndetse na kapiteni Virgil van Dijk.

Mu minsi ishize Mohamed Salah yatangaje ko abona ibimugize byinshi biri hanze ya Liverpool kuruta uko abona biri imbere muri Liverpool kubera ko amasezerano ye ari kurangira akandi akaba abona ntacyo Liverpool iri kwibwira.

Nyuma y’umukino wa Manchester City Mohamed Salah yanitwayemo neza atsinda igitego kuri penaliti akanatanga umupira wanavuyemo igiteo cyambere, uyu Munyamisiri yagize Ati “kugeza ubu uyu niwo mukino w’anyuma wa Manchester City nkiniye Liverpool, ubwo rero nagombaga kuwishimira. mfite ikizere ko tuzatwa igikombe cya shampiyona. tuzareba uko bizagenda.”

Abafana b’ikipe ya Liverpool baherutse kwerekana ko batishimiye uburyo Liverpool iri kurerega gahunda yo guha amasezerano mashya uyu rutahizamu ubafatiye runini muri uyu mwaka w’imikino, ndetse no mu myaka nki Tandatu ishize.

Muri uyu mwaka w’imikino Mohamed Salah amaze kugira uruhare rw’ibitego 18 muri premier League mu ikipe ya Liverpool atsinda ibitego 11 anatanga imipira 7 yavuyemo ibitego.

Muri rusange kuva yagera mu ikipe ya Liverpool mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya AS Roma amaze gukinira Liverpool imikino irenga 263 ayitsindira ibitego birenga 166 mu marushanwa atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *