Ibya Fatakumavuta bikomeje kuba agatereranzamba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta uherutse gutabwa muri yombi, yapimwe bagasanga ibipimo byerekana ko yafataga ibiyobyabwenge.
Uyu Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi mu minsi mike ishize[18 Ukwakira 2024] akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe umuvugizi wa RIB yagize Ati “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”
Yakomeza ashimangira ko igihugu cy’Urwanda cya shoye amafaranga menshi mu bikorwa remezo byiganjemo ibyo kugira murandasi(internet) yihuta ku girango ibyazwe umusaruro binyuze mu gukoresha imbugankoranyambaga bityo rero abazikoresha nabi bagomba kubihanirwa kuko ngo amategeko ahari.
Dr. Murangira B Thierry, yavuzeko ubusanzwe umuntu agira igipimo cyo hagati , ya zeru na 20. Akavugako ubwo bakoraga isuzuma kuri uyu mugabo ibisubizo byavuye mu kigo “Rwanda Forensic institute” , byagaragajeko kuri uyu mugabo ibiyobyabwenge byari kukigero cya 298, bigaragaza ko yakoreshaga iki kiyobyabwenge muburyo bwagutse.
Ibi bisobanuye ko uyu Munyamakuru ku byaha yakurikiranwagaho hagiye kwiyongeraho icyo kuba akoresha ibiyobyabwenge.
Iri tabwa muri yombi rya Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, rije nyuma ya kajagari kamaze iminsi kagaragara ku mbaga nkoranyambaga, abatukana, abashyirahanze ubwambure,abibasira imiryango ndetse n’ibindi.
Ababikururikiranira hafi bakemeza ko gutamuriyombi uyu munyamakuru ari agatonyanga mu nyanja dore ko bemeza ko hari undi mubare munini wabakora bene ibyo bakidegembya.