Politics

Ibya amadini n’amatorero yikorera ibyo yishakiye RGB igiye kubisubiramo

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwagaragaje itegurwa ry’amabwiriza agomba kugenga amatorero n’amadini mu rwanda, hibandwa kunyigisho zitangwa munsengero, hagamijwe kurandura burundu iziyobya Abanyarwanda, binyuze mu isoreshwa ry’amadini.

Kuri uyu wa 28 ukwakira 2024, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB , Dr. Doris Uwicyeza Picard ubwo yagaragazaga raporo yibikorwa ya 2023/2024 n’ibizakorwa mu wa 2024/2025 ku nteko ishingamategeko ku mitwe yombi, yagaragaje ko hari amabwiriza ari gutegurwa azagabanya akavuyo n’akajagari munsengero. kandi azibanda kureba ibyo amatorero n’amadini yigisha kuko harimo inyigisho zihombya kandi zikayobya abaturage.

yagize ati” icyo twakita akavuyo mu miryango ishingiye kumyemerere ifungura iyobya abayoboke, byagaragaye ko harimo icyuho mu mabwiriza ngenga mikorere . ibyo nibyo turi gukemura nka RGB kuko tubifitiye ububasha .amabwiriza yarateguwe ari munzira, azashyirwa ahagaragara namara kuganirwaho. ni ukwibanda cyane no kubyo bigisha nabyo birimo kuko byagaragaye ko harimo abayobya abaturage. itegeko riduha ububasha bwo gushyira ho amabwiriza kuko iyo tubonye imyitwarire mibi y’amadini n’imiryango ishingiye kumyemerere, dushobora kubikemurira muri ayo mabwiriza”.

Muri nzeri 2024, minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko hari amadini n’amatorero ayobya abaturage ababuza gukurikiza inama za muganga ku barwayi, hamwe na gahunda za reta zo kwiteza imbere.icyo gihe yanavuze ko hari abantu babihaye Imana n’abavugabutumwa bigisha ironda bwoko, ivangura, n’urwango ku buryo bugaragara.

Yagize ati” amadini menshi abuza abantu gutanga amaraso, umuntu warwaye bati ntukakire amaraso yundi ,mwuka wera azayaguha. ibyo ntago aribyo kuko umuntu avurwa n’abaganga babizi, bagasuzuma indwara yawe bakaguha imiti bijyanye. ntabwo rero Imana uzicara gusa ngo iraguha gusa, iraguha ntimugura kandi yuzuzanya n’abantu”.

Muri buri matorero n’amadini usangamo abantu bigaruriye imitima yabayoboke aho usanga hari uwabaye imandwa y’abaturage ngo atabasengeye ibitangaza ntibyakorwa ikindi akababwira ko n’ibatazana amaturo Imana nayo itazabaha ibyo bakeneye kandi niwe ubikora wenyine nta wundi wabasabira ku Imana ngo bikunde. ibi bigatuma iyo uyu muntu yatse amafaranga bayamuhundagazaho bose ngo babone ibitangaza kuko bo baba bumva batabishobora ari we wenyine ukora ibitangaza mu izina ry’Imana.

Mu masengesho yo gusengera igihugu yabaye kuwa 15 nzeri 2024, perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko umuntu wese ushaka amafaranga atavunitse ashinga idini, kuko ariho abantu binjiriza amafaranga menshi mungeri zitandukanye kandi adasorerwa kuko ntategeko rihari ribigena, yavuze ko bizasuzumwa ayo mafaranga bagatangira kujya bayatangira imisoro.

Yagize ati” abantu bazabyiga neza turebe niba ntakibazo kirimo ubundi tuyagabane. abantu bazabisuzuma niba ibyo kwigisha ari bizima ariko ubikoresha mu mutungo wawe bwite ushaka gukira unyuze muri iyo nzira, ibizima twabyihorera ariko ib’amafaranga nabyo tukabisuzuma tugashaka uko byagenda”.

Dr. uwicyeza yasobanuye ko ubu hari kwigwa ku buryo amafaranga yinjiza yatangira gusoreshwa, aho yasobanuye ko amadini menshi afite ibikorwa by’iterambere bifatika , aho usanga afite amavuriro, amashuri, za kaminuza n’ibindi bikorwa byinshi ugasanga amafaranga bakuye mu bikorwa by’insengero ajyanwa mu bikowa bindi.

Yagize ati” ntago navuga ko bose bakorera amafaranga bakayagumana, hari abayashyira mu bikorwa, abo ni abafatanyabikorwa bakomeye cyane mu iterambere. hari nabafite amadini afite ibigo by’ubucuruzi byunguka, ibyo birasoreshwa bisanzwe biriho”.

Raporo ya RGB igaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere iri kugipimo cya 74.2%, icungamutungo n’imicungire y’abakozi bikaba kuri 55.7%.

Tugendeye ku igenzura ryakozwe ku mibare igaragara mu Rwanda hari insengero, imisigiti naza kiliziya zirenga ibihumbi 14, ariko izirenga 9800 zifunzwe kubera zitujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *