Ibikomerezwa bikomeje gucika ururondogora nyuma y’iyicwa ry’Umuyobozi wa Hamas

urupfu rwa Yahya Sinuar rukomeje kuvugisha abatari bake biganjemo ibikomerezwa nyuma y’umwaka n’iminsi umunani Hamas itangije intamabara kuri Israel .
Yahya Sinwar, w’imyaka 61, bivugwa ko yamaraga igihe kinini yihishe mu mihora yo munsi y’ubutaka, ari kumwe n’abarinzi bwite hamwe n’imbohe z’abanya-Israel yakoreshaga “nk’agakingirizo”.
Daniel Hagari, umuvugizi w’igisirikare cya Israel, yavuze ko ingabo “zitari zizi ko ari aho, ariko twakomeje ibikorwa”.Yavuze ko abasirikare babonye abo bagabo batatu biruka bava mu nzu bajya mu yindi, batangira kurasana mbere y’uko bicamo ibice.
Uwo baje kumenya ko ari Sinwar “yirutse wenyine ajya muri imwe mu nyubako” maze aza kwicwa nyuma y’uko avumbuwe na ‘drone’.
Asobanura ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas; Minisitiri w’Ingabo za Israel Gen Yoav Gallant; yavuze ko ingabo ze zamwishe ahunga.
Yagize ati “Yahya sinuar yishwe agerageza guhunga. Ntabwo yapfuye nk’umuyobozi w’Ingabo, ahubwo apfuye yirwanaho ku giti cye gusa. Ubu ni ubutumwa bwiza ku banzi bacu bose. Ingabo zacu biteguye guhinga umuntu wese uhungabanya abaturage ba Israel n’inzego z’umutekano zacu.”
Igisirikare cya Israel kivuga ko inite (unit) ya Brigade Bislamach ya 828 yariho igenzura ahitwa Tal al-Sultan, agace ko muri Rafah, ku wa gatatu.Yabonye abarwanyi batatu maze batangira kurasana n’ingabo za Israel – baricwa.
Icyakora kuri Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; avuga ko urugamba ari bwo rugiye gutangira, ariko atanga ingingo ishobora gutuma ahagarika intambara.
Yagize ati “Iri ntaryo ari iherezo ry’intambara yo muri Gaza, ahubwo ni intangirizo y’iherezo. Ndagira ngo menyeshe abaturage bo muri Gaza ko iyi ntambara ishobora no kurangira uyu munsi mu gihe Hamas yashyira intwaro hasi ikanarekura abaturage bacu. Israel izacunga umutekano w’umuturage uzagarura imfungwa zacu, ariko nugirira nabi abo baturage bacu; Israel izaguhiga igushyikirize ubutabera.”
Kugeza ubwo nta kintu kidasanzwe cyabonekaga muri iyo mirwano, kandi abasirikare ba Israel ntibagarutse aho kugeza ku wa kane mu gitondo.
Amashusho ya ‘drone’ yatangajwe n’igisirikare cya Israel ku wa kane nijoro bavuze ko yerekana iminota ya mbere gato y’uko Sinwar yicwa.
Aya mashusho yafashwe na ‘drone’ yanyuraga mu madirishya y’inzu zashenywe, igera k’umugabo wipfutse mu maso, wicaye mu ntebe mu igorofa ya mbere y’inzu yuzuyemo ibisigazwa by’ibyangiritse.Uyu mugabo wasaga n’uwakomeretse, ahita atera iyo ‘drone’ igisa n’inkoni, maze video ikarangira.
Kwica Sinwar byari intego ikomeye ya Israel, ariko iherezo rye ntirisobanuye kurangira kw’intambara muri Gaza.Mu gihe Netanyahu avuga ko “twahamije intego”, yasubiyemo ko intambara ikomeje – aho bagishaka kurokora imbohe zigera ku 101 zifitwe na Hamas.
Ati: “Ku miryango y’abakiri imbohe, ndagira nti: iki ni igihe cy’ingenzi mu ntambara. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zose kugeza abanyu mukunda, abacu dukunda, bari imuhira.”