ANALYSIS : Ibihugu bitanu byo kwitega muri CHAN 2024

Menya ibihugu bitanu bigomba guhangwa amaso mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN 2024).

Uko iminsi ishira niko tugenda dusatira igihe nyacyo cy’itangira ry’irushanwa rya CHAN 2024. Ni irushanwa riba buri myaka ibiri rigategurwa na CAF isanzwe irebera inyungu za ruhago kuri uyu mugabane dutuye, CHAN 2024 biteganyijwe ko igomba gutangira ku italiki ya 2 Kanama igasozwa ku ya 30 Kanama, ikabera mu bihugu 3, bya Kenya, Tanzania na Uganda nubundi bisanzwe bibarizwa mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba hamwe hateganyijwe kuzabera igikombe cya Afurika 2027.

Twifashishije icyo imibare ivuga (Dailybox) yaguteguriye urutonde rw’ibihugu bitanu bigomba kwitonderwa muri iri rushanwa.

  1. KENYA – Harambee stars.

Kubikubitiro reka duhereye ku gihugu cya Kenya dore ko kiri mu bizakira gusa ikazaba inshuro ya mbere iki gihugu gikinnye iri rushanwa.

Ni ikipe igomba kuzaza yikandagira dore ko yisanze mu itsinda ryiswe iry’urupfu aho iri kumwe n’ibihugu bya Angola, DRC ndetse na Zambia bisanzwe nubundi ari bimwe mu bihangange bya ruhago Afurika yibitseho.

Nubwo mu mibare ibi bihugu biri hejuru ya Kenya, ntibikuraho ko iki gihugu kizaba gitozwa n’umunya-Afurika y’epfo Benni McCarthy, nawe ufitiye inyota intsinzi ndetse no gushimisha Abanya-Kenya bazaba bitabiriye iyi mikino ku bwinshi.

  1. DR Congo- Les Leopards

Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo nayo ni izina rigomba kwitonderwa muri iri rushanwa dore ko ifite inyenyeri ebyiri inganya n’igihugu cya Morocco bafatanyije kuyobora abatwaye amarushanwa menshi ya CHAN.

Nkuko iki gihugu cyabikoze mu myaka 9, ishize ubwo cyatwariraga iri rushanwa ku butaka bw’uRwanda nyuma yo kunyagira Mali ya ba Yves Bissouma, ibitego 3, ku busa, Ntakabuza ko iki gihugu cyayobora iri tsinda dore ko kizaba cyisanga mu mwuka n’ikirere kimenyereye.

Gusa nanone ntawakwirengagiza ubushobozi bukomeye shampiyona y’iki gihugu ifite, buri mu bigomba kuyitiza umurindi wo kugera ku byo ishaka.

  1. Nigeria – Super Eagles

Kagoma zidasanzwe za Nigeria zizaza gukina imikino ya CHAN 2024, nyuma yo gusiba irushanwa iriheruka rya 2022.

Igihugu cya Nigeria cyabonye itike nyuma yo gutsinda kitababariye inyenyeri zirabura za Ghana ibitego 3 kuri 1.

Nk’ibimenyerewe igihugu cya Nigeria kizwiho gukina umupira w’ingufu kandi wihuta bihurirana n’icyizere abana bavuka muri Nigeria bazaba bafite, bizagorana kubatesha kugera ku ntego yabo.

Kure hashoboka iki gihugu cyageze ni ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN 2018, ubwo banyagirwaga ibitego bitanu byose na Morocco yari yakiriye iryo rushanwa. Nigeria izaba iri mu itsinda rya Kane D aho izaba iri kumwe n’ibihugu bya Senegal, Congo ndetse na Sudan aho bishoboka cyane ko iyi kipe yagera no ku mukino wa nyuma.

  1. Algeria – The Foxes

Imihari yo mu gihugu cya Algeria niryo zina ryitirirwa ikipe y’igihugu ya Algeria.

Nyuma yo guhura n’ibibazo ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka ubwo batsindirwaga ku butaka bwabo n’igihugu cya Senegal, Algeria ivuga ko ubu igarutse kwihesha ishema itwara igikombe cy’uyu mwaka.

Algeria ni kimwe mu bihugu by’Abarabu ndetse na Afurika muri rusange bifite shampiyona zikomeye ndetse n’amarerero y’abana akomeye cyane, ibiyiha amahirwe yo kwegukana irushanwa irushanwa ryose yakwitabira kuri uyu mugabane.

  1. Morocco – Atlas Lions

Nta kipe n’imwe y’igihugu izaza mu gikombe cy’Afurika yifitiye icyizere kurusha Intare za Morocco.

Aba baheruka gutwara ibikombe byikurikiranya byo muri 2018 ndetse na 2020, bazaba bashaka gukora amateka yo kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya Gatatu, ibitarakorwa n’indi kipe iyo ari yo yose ku mugabane.

Igihugu cya Morocco, ni kimwe mu bifite shampiyona zikomeye ndetse zibyara abakinnyi bagoroye mu mutwe no kirenge, biri no mu bizayifasha kuba yagera kure hashoboka.

Morocco yisanga mu itsinda rya mbere aho izaba iri kumwe na Kenya yakiriye, gusa ku bw’ikizere ikura mu marushanwa aheruka ndetse n’akomeye yitabira ntakabuza ko yatungurana ikagera ku mukino wa nyuma.

Nkuko bisanzwe no ku yandi marushanwa CHAN 2024, nayo iduhishiye byinshi birimo impano nshya zidasanzwe, imikino iryoheye ijisho ndetse n’utundi dushya twinshi.

Nubwo igihugu cya Morocco, kiyoboye ibindi mu mahirwe yo kwegukana iri rushanwa, igomba kumenya ko hari ibindi bihugu biryamiye amajanja bishobora kuba byayirya isyataburenge mu gihe yaba irangaye gato.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *