HomeSports

Ibihe 7 bidasanzwe byaranze umukino uhuza Liverpool na Chelsea guhera muri 2005

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rwa shampiyona izaba isurwa n’ikipe ya Chelsea ya Kane kuri urwo rutonde.

Abanyamateka b’ubu ntibajya kure y’uwatekereza ko, uyu mukino ari uw’ishiraniro Koko, ibyo ukaba wabihera ku bigwi aya makipe yombi yagiye ageraho mu binyacumi bibiri by’imyaka biheruka.

Biragoye kwiyumvisha uburyo ubunyabubiri bw’aya makipe bwagiye bubyara imikino imwe n’imwe yadusigiye ibihe bikomeye Kandi bitazibagirana.

Uhereye ku macenga n’ibitego bidasanzwe ariko Kandi ntiwibagirwe gushyamirana dore ko biri mu bidashobora kubura mu mukino wa Liverpool na Chelsea.

Uyu munsi Daily Box igiye kwibutsa abakunzi bayo bimwe mu bihe bidasanzwe byagiye biranga uyu mukino.

7. Penaliti yuzuye imbamutima yatewe na Lampard.

Uru rutonde urarusangamo ibihe bishimishije ndetse n’ibyakuzamurira isukari mu mubiri cyangwa se ubushyuhe bw’umubiri kuri ba bandi bavoma hafi.

Gusa byizere igitego Frank Lampard yatsinze ku italiki 30 Mata mu 2008 cyo nticyabura muri ibyo.

Ikipe ya Chelsea yagiye gukina umukino wa 1/2 cya UEFA (Champions league) 2008 isabwa gutsindira mu rugo dore ko ari yo nzira yonyine yari gutuma bisanga ku mukino wa nyuma I Moscow mu Burusiya.

Mbere ho gato nk’iminsi itandatu ngo umukino ube kizigenza Frank Lampard yakiriye inkuru mbi mu matwi ye dore ko ari bwo yamenye ko Mama we yitabye Imana.

Uyu mwongereza wakinaga hagati nubwo benshi bashidikanyaga ku bushobozi bwe mu gihe cye, ntibyamubujije kwiyerekana cyane muri uno mukino.

Mu mukino binjiye mu gice cy’iminota mirongo itatu ya nyuma banganya ibitego 2-2, bidatinze ku ikosa ryakorewe ku mudage Michael Barrack ryatanze Penaliti riri mu byashoboraga gutuma Chelsea itangira gukabya inzozi yarose, uwo rero niwo mwanya wa Lampard wo gutera Penaliti dore ko ako Kazi yari asanzwe agakora Kandi neza.

Yaje gutsinda.

Uyu mukinnyi yishimiye iki gitego mu buryo bukurura amarangamutima dore ko yirukanse agenda asoma agatambaro k’umukara mu rwego rwo guha icyubahiro Mama we wari umaze igihe gito yitabye Imana.

Asoje yahise apfukama hasi maze atunga intoki mu kirere yiragiza Rurema wa twese.

Ikipe ya Chelsea yaje gukomeza muri uwo mukino nyuma yo gutsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mbere yuko itsindirwa kuri finali n’ikipe ya Manchester United, umukino Lampard nawo yatsinzemo.

6. Zahabu ya Sturridge yishyura mu minota ya nyuma

Nubwo atakinaga byinshi ariko hari bike bye byibukwa. Daniel Sturridge numwe mu bagize kariyeri ntoya cyane cyane kubera imvune. Bityo rero byakorohera buri umwe kuba yakwibagirwa ko yakiniye ikipe ya Liverpool.

Nubwo ibihe byo mu Ukwakira 2018 bitari bimworoheye, uyu rutahizamu w’umunyemoso yakoze uko ashoboye ngo akure inota ku ikipe yahozemo Byari bimworoheye cyane ngo akirigite umupira inshuro ebyiri zo nyine mbere yo kuwohereza mu Nguni haruguru Gato yaho Nyezamu Kepa Arrizabalaga yari ahagaze, uyu nta bundi buryo yari afite bwo kuwuhagarika, maze Stamford bridge yose iratuza yemera icyaha.

5. Liverpool ikuraho urugendo rwo kudatsindwa kwa chelsea

Liverpool bishimira igitego cya xabi Alonso

Imyaka 10 mbere y’igitego cya Sturridge, ikipe ya Liverpool yerekeje mu burengerazuba bwa London mu cyari kimeze nko kwiroha mu nyanja nta basare, dore ko yasabwaga gukuraho agahigo k’imyaka 4 n’amezi 8 mu mikino 86 ikipe ya Chelsea yari imaze idatsindirwa ku mbehe yayo.

Uwo munsi ikipe ya Liverpool akazi yagasoje hakiri kare cyane binyuze ku mupira ukomeye watewe na xabi Alonso ugakomwa na Jose Bosingwa, icyo gihe ntacyo Petr Cech yari agifite cyo gukora, ikipe ya Chelsea yakomeje kwirwanaho gusa ntibyayibujije gutakaza umukino 1-0.

Akazi Kari kamaze gukorwa ndetse na gahigo kari kakuweho ndetse bihita bizamura Liverpool ku rutonde rwa Shampiyona, ariko ntibyayibuza gusoza ari iya 2 ku rutonde inyuma ya Manchester united amanota 4 mu gihe yarushaga 3 ikipe ya Chelsea.

4.shoti ry’umuriro Sarah yateye Chelsea

Hari ibitego bishyirwa mu nzu ndangamurage

Muri Mata 2019 undi mukinnyi wahoze muri Chelsea yongeye kunga mu rya Sturridge maze abatera amarira.

Mohamed Sarah yatsinze igitego kidasanzwe mu mukino warangiye ari ibitego 2-0 kuri Anfield.

Uyu munyamisiri yagerageje kugarurira abafana ba Liverpool icyizero cyo kongera gutwara Shampiyona bari bamaze igihe kinini badatwara dore ko bagiherukaga 1989.

Nyuma yaho ikipe ya Liverpool yaje gutakaza igikombe ku ikipe ya Manchester city yayirushije inota rimwe, igitego Sarah yatsinze ikipe ya Chelsea cyashyizwe mu bitego byiza by’uwo mwaka ndetse ikipe ya Liverpool isoza Shampiyona irusha Chelsea amanota 25.

3.Mourihno ahesha Chelsea igikombe cya mbere

Nyuma y’amezi umunani Mourinho ahageze, abakunzi b’umupira ntibatinze kubona ko bitazoroha na mba dore ko abenshi batangiye kubona umugabo muto utaratinyaga no kwikoma mu gatuza yiyita nimero ya mbere.

Ibintu yari amaze amezi make akoreye mu ikipe ya Porto noneho yaraje kubikora iwabo w’umupira.

Igihe cyarashyize kiragera maze atangira gutekereza ko aricyo gihe cye cyo gutangira kwiyerekana.

Kuri stade Millennium yo mu mujyi wa Cardiff niho Chelsea yagombaga kwisobanura na Liverpool ngo hamenyekane uwegukana umudali wa zahabu ndetse n’igikombe cya Ligi Amasegonda 45 gusa yarahagije ngo John Arne Riise Abe yashyizemo ikinyuranyo 1-0 mu nyungu z’ab’ I Liverpool, Nyezamu Dudek yakoze Ako ashoboye akuramo imipira myinshi itandukanye ya Chelsea agumisha Liverpool mu mukino.

Intsinzwi ya Liverpool ntiyatinze kuko k’umupira wahinduwe neza na Paulo Ferreira mu rubuga rwa Liverpool watejemo icyugazi bituma kapiteni Gerard yitsinda igitego.umutoza Mourinho wari watangiye gutukwa n’abafana b’ikipe ya Liverpool yahise ashyira urutoki rwe ku munwa maze abaha gasopo, igikorwa cyababaje abashinzwe umutekano maze babihuza no guhohotera abafana ndetse birangira Mourinho asohowe muri stade.

Nyuma y’umukino umutoza “Mou”yatangaje ko “Ari umuco atamenyereye bityo rero agomba kuwitoza,” maze yongeraho ati, “nibwo bwa mbere nasohorwa na polisi mu mukino gusa ndishimye Kandi nibyiza kuba ntagiye gufungwa.”

Ikipe ya Chelsea yaje gutsinda umukino ku bitego 3-2 ijoro ryatangije uguhangana kudasanzwe, ndetse n’izina Mourinho ritangira kwitonderwa.

2.Suarez aruma Ivanovic

Uvuze Suarez abenshi bumva byinshi hari abumva rutahizamu ukomeye, hari abumva umukinnyi w’igihangange gusa hari n’abakubwira ko ari we mukinnyi umaze kuruma abakinnyi batatu batandukanye mu kibuga.

Tutiriwe tugaruka kubyo yakoreye Otman Bakkal mu gihe cye muri Ajax. Uyu munya(Uruguay) yakoze ibara maze aruma Branislav Ivanovic wa Chelsea mu mukino banganyirijemo 2-2 kuri Anfield muri Mata 2013.Liverpool yari inyuma yatsinzwe 0-2, mbere yuko Suarez atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere.

Ibya kurikiyeho ni agahomamunwa

Mbere na mbere uwabirebaga yabonaga Ari Ivanovic washyize Suarez hasi, gusa uko amashusho yagiye asubizwamo Suarez agaragara aruma Ivanovic mu rutugu, nta byinshi umusifuzi yari gukora dore ko muri icyo gihe nta VAR yari ihari bivuze ko nta karita itukura yari butangwe.

Louis Suarez yaje kuza gutsinda igitego cy’umutwe ibintu byababaje cyane Rafael Benitez watozaga Chelsea dore ko yakinaga n’ikipe yahozemo ya Liverpool.

Nyuma yaho Suarez yaje kuza guhamwa n’icyaha ahanwa imikino 10 adakina gusa nta n’umwaka washize maze yongera kuruma Giorgio Chiellini mu gikombe cy’isi cya 2014 byahise bimuviramo guhanwa amezi 4 atagaragara mu bikorwa ibyo Ari byo byose byerekeranye n’umupira w’amaguru.

1.Steven Gerard anyerera

Italiki ya 27 Mata 2014, ntiwaba ubeshye uvuze ko Ari wo munsi mubi Steven Gerard yagize mu mupira w’amaguru.Ifoto y’ubu bunyerere yahise iba urwibutso ndetse n’igikoresho cy’abaseka uwari we wese watakaje igikombe mu gihe yari afite amahirwe yo kugitwara.

Ubwo Gerard yananirwaga gukuraho umupira bikarangira Demba ba atsinze igitego cya kabiri 2-0 cya Chelsea cyahise gituma Liverpool n’abafana bayo bakura amerwe mu isaho nyuma y’imyaka myishi bari bamaze badatwara igikombe baje no kuza gutakaza dore ko ikipe Manchester city yatozwaga Na Manuel Pellegrin yaje kucyegukana

“Ubunyerere bwa Gerard bushyirwa mu byago bikomeye abakinnyi bagiye bagirira mu kibuga mu mateka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *