Ibihe 5 by’ingenzi byaranze ubuyobozi bwa Chairman Col (Rtd) Richard Karasira

Ku wa kane tariki ya 07/ Ugushyingo 2024, nibwo hamenyekanye amakuru yuko uwari umuyobozi (Chairman) w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “Apr Fc” witwa Col (Rtd) Richard Karasira yamaze kuvanwa kuri izi nshingano
Ni ibiki by’ingenzi byaranze iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu gihe cya Chairman Col (Rtd) Richard Karasira.
Richard Karasira yageze mu ikipe ya APR FC Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, asimbuye Afande Mubarakh Muganga wari uhawe izindi nshingano ; dore bimwe mu bikorwa by’ingenzi byabaye ku ngoma ye .
1.Abanyamahanga bongeye guhabwa ikaze mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Nyuma y’imyaka yasagaga 11, APR FC ifashe umwanzuro wo gukinisha gusa abakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yaje kwisubira kuri iki kemezo.
Ibi byatumye APR FC izana abakinnyi b’abanyamahanga benshi ifite ikizere cyo kuzagera mu matsinda ya CAF Champions League barimo Victor Mbaoma,Taddeo Lwanga, umuzamu Pavelh Ndzila ndetse na abandi nubwo bitaje kuyikundira.
2.APR FC yasezerewe na Pyramids inyagiwe ibitego bitandatu ku busa(6-1).
Hari mu mikino yo gushakisha itike ijya mu matsinda ya CAF Champions League aho mu mikino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa(0-0) maze mu mukino wo kwishyura Apr Fc inyagirwa bibi cyane ku bitego 6 kuri 1 , ndetse icyo gihe igitego kimwe cya Apr fc rukumbi cyatsinzwe na Victor Mbaoma kuri penaliti.
3.Yatwaye igikombe cya shampiyona idatsinzwe ariko yirukana umutoza.
Umufaransa Thierry Froger nubwo atabashike kujyana APR FC mu matsinda ariko yatwaye igikombe cya shampiyona bimworoheye cyane adatakaje umukino n’umwe na amanota 68 ndetse anarusha Rayon sports yari imukurikiye amanota 11.
Nubwo byagenze bityo ubuyobozi burangajwe imbere na Chairman Col (Rtd) Richard Karasira bwafashe icyemezo cyo gutandukana nawe binjizamo Umunya-Serbia Darko Nović.
4.Inkubiri yo kongera kugerageza kujya mu matsinda ya CAF Champion League.
Nyuma yo kurata amatsinda mu mwaka wa 2023-2024, ikipe ya APR FC bashyize hamwe imbaraga zishoboka zose mu rwego rwo gukina amatsinda y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, ndetse kuri iyi ngoma ya Richard Karasira yazanye umuvuno wo gushora amafaranga menshi wimirijw imbere kugura abakinnyi batari bake biganjemo abanyamahanga .
Gusa ntibyabakundiye kuko nubwo batsinze ikipe ya Azam mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade Amahoro ibitego bibiri ku busa(2-0) ndetse bakanayisezerera ibyakozwe byose byahindutse zero kuko bakuwemo n’ikipe pyramids ku giteranyo cy’ibitego bine kuri bibiri(4-2) inzozi zirangira zityo.
5.Urunturuntu, amakosa yahato na hato, ibihombo by’abakinnyi ndetse no kwibasira mu keba.
Hagiye haba byinshi muri aya mezi 17 ya Richard Karasira nk’umuyobozi wa Apr fc , hagiye hazamuka uruntu runtu hagati y’abafana n’ubuyobozi igihe APR FC yabaga itari kwitwa neza, aha ntitwakwibagirwa aho abafana kuri sitade baririmba bati “Ntamutoza dufite ntamutoza dufite!.”
Ukongeraho n’ibihombo by’abakinnyi bamwe na bamwe batigeze batanga umusaruro wari witezwe nka Ismail Nshimirimana wamenyekanye nka Pitchou, Umunya-cameroon Joseph Apam Bemlo ndetse na abandi nubwo utakwirengagiza ko hari n’abaguzwe kandi bakitwara neza.
Chairman w’ikipe ya APR FC yagiye yumvika kandi kenshi ndetse anajomba agakwasi mukeba(Rayon Sports) nubwo byahuriranye nuko iyi kipe iri mu zifite abafana benshi mu Rwanda ya yoborwaga na Jean Fidele Uwayezu utarakundaga kuvuga cyane mu itangazamakuru
Iyi ngoma ye isozanyije na mpaga APR FC yatewe na Gorilla Fc nyuma yo gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uwagenwe binasiga uwari team manager w’ikipe Rtd.Captn. Eric Ntazinda nawe avanwe ku nshingano.
Ikigaragara nuko ku ngoma ye intego nyinshi z’ibanze za APR FC(Kujya mu matsinda) zitagezweho gusa nawe yaje mu bihe bibi igihe APR FC yari mu kubaka umushinga mushya wo kujya mu matsinda.