HomePolitics

Ibihano bikomeje kwiyongera ku Rwanda; Ese Congo ntiyaba yaratsinze u Rwanda mu ntambara ya Diporumasi?

Ubushyamirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burakomej hagati y’umutwe wa M23 na Leta y’iki gihugu, u Rwanda rukomeje gushyirwa mu majwi mu gufasha uyu mutwe.

Nk’uko inshabwenge z’Umuryango w’Abibumbye zibigaragaza, u Rwanda rufite ingabo ziri hagati 3,000 na 4,000 ku butaka bwa Congo nubwo igihugu cy’u Rwanda kidahwema kubihakana , kikemeza ko ibibazo bya Congo bigomba ukemurwa n’abanyirabyo.

Gusa Congo yashyize imbaraga mu bubanyi n’amahanga yumvisha ibihugu , imiryango, amakompanyi y’ubucuruzi , amashyirahamwe ndetse n’abantu ku giti cyabo ko u Rwanda rwateye Congo rwitwikiriye umutaka wa M23 , ndetse bakaboneraho gusaba abo bose guhagarika imikoranire n’u Rwanda ndetse bakarufatira n’ibihano.

Kandi ikigaragara Leta ya Congo iri kumvwa na bamwe mubo yabwiye ibi , bamwe bakibaza n’iba u Rwanda rutaratsinzwe muri Diporumasi, runanirwa kumvisha ukuri kw’arwo.

  1. Leta ya Congo yabashije kumvisha ibihugu gufatira ibihano u Rwanda bimwe biremera: Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada , Ubudage ndetse n’Ububiligi nubwo u Rwanda arirwo rwafashe iyambere.

2.Congo yabashije guhisha  ibikorwa byayo bibi byakayisize isurambi muri aya makimbirane  ku rwego mpuzamahanga [kwica abaturage, ivangura, akavuyo etc]

3. Ijwi ry’iki gihugu barigejeje ahashoboka hose ku buryo buri muntu wese ushoboka azi iki kibazo cya Congo,   kandi usibye uwakoze ubushashatsi wenyine  ndetse n’uwari uzi iki kibazo mbere ,  abandi basigaye benshi muri bo bazi amakuru yatanzwe na Leta ya Congo.

Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame aganira n’ikinyamakuru Jeune Afrique yavuze ko ” Perezida Felix Tshisekedi yashoboye kubeshya abayobozi ku giti cyabo [Munupulate individual leaders ]” nabo bakabyemera.

Diporumasi ni ukumvisha benshi bakumva ibintu mu mujyo wowe ubyumvamo ukoresheje inzira z’ibiganiro zirimo ingingo zemeza abo bantu. ndetse harimo na zaleta zikoresha ubutunzi kugirango bamwe bemere kumva ibintu kimwe nabo.

Iyi ngingo yo gukoresha ubutunzi Congo iyumva neza ku buryo abasesenguzi benshi bemeza ko ariyo turufu Congo iri gukoresha muri Diporumasi ihangana n’u Rwanda , bityo bamwe bakirengagiza ibyo bumvise kabone n’ubwo byaba ari ukuri.

Gusa nubwo igihugu cya koresha intwaro y’ubutunzi mu gutsinda intambara ya Diporumasi , ibyo ntibikuraho ko uwatsinzwe byamugiraho ingaruka, ari nabyo biri kuba ku Rwanda.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *