HomePolitics

Ibiganiro bya DRC na M23 bishobora gutuma havanwaho ibihano byafatiwe u Rwanda : Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda , Alain Mukuralinda yatangaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yemeye kujya ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23 bishobora gutuma ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora kongera gusuzumwa ndetse bikaba byanavanwaho .

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu , Alain Mukuralinda uvugira leta y’u Rwanda yashimangiye ko kuba kuba Kongo yemeye kujya ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23 bitanga ishusho ngari yuko ibibazo by’Afurika bigomba gukemurwa n’abanyafurika ngo ndetse nta mpamvu yo kwirukira iburayi kujya gusabira ibihano u Rwanda nk’uburyo bwo kugemura ikibazo .

Aho yagize ati : “Niba Congo yemeye kuganira na M23, yemeye ko ibibazo by’Abanyafurika bibonerwa ibisubizo n’Abanyafurika. Nta mpamvu yo kongera kwirukira i Burayi ujya gusabira ibihano u Rwanda.”

Alain Mukuralinda kandi yanashimangiye ko niba leta ya Kongo yemeye kuganira na M23 nkuko u Rwanda rwahoze rubisaba byemeza neza ibyo u Rwanda rwahoze rusaba ndetse binasobanura impamvu inama ya Luanda Perezida Kagame atigeze ayitabira , aho yavuze ko “atari ukujya kwifotoza gusa ” bijyanye nuko ikibazo cyagomba kuba cyaraganiriweho cyigakemurirwa rimwe n’ibindi ariko ntibikorwe .

Avuga ku ngaruka bishobora kuzagira ku bihano byafatiwe u Rwanda , Alain yemeza ko kuba Kongo igiye kuganira na M23 bisobanuye ko nabo banyaburayi bavugaga ko u Rwanda arirwo ruteza umutekano muke bishobora gutuma nabo basubira inyuma bakongera gusubira mu mpamvu zatumye bashyiraho ibihano zirimo kwibaza niba M23 yaba ikiri umutwe w’iterabwoba cyangwa se ari abanyekongo bafite ibyo barwanirira bishobora kuzatuma n’ibihano byafashwe bikurwaho .

Ku itariki ya 11 Werurwe nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro by’umuhuza mu biganiro bya Luanda Perezida Joao Laurenco akaba na perezida wa Angola ryashimangiraga ko impande zombi [ M23 na DRC ] zemeye kuganira ku buryo bwo guhagarika ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *