Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byongeye kuzamuka

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, National Institute of Statistics of Rwanda(NISR), cyagaraje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda bikomeje kuzamuka Kandi mu bintu bitandukanye birimo ibyo kurya , ibinyobwa bidasembuye, iby’ingufu nka gazi , amaresitora ndetse n’iby’ingendo.

Ibi bikubiye muri raporo y’iki kigo igaragaza ihindagurika ry’ibiciro ku masoko y’u Rwanda, ndetse n’itakaza gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda , ikaba yarasohotse kuri uyu wa Kane wa tariki 11 Mata 2025, ikaba ishingiye ku mibare yo mu kwezi kwa Werurwe 2025.

Ibiciro byiyongereyeho 6.5% mu gihe cy’umwaka ubaze uhereye mu kwezi kwa Werurwe 2024, kugeza muri Werurwe 2025, bivuye kuri 6.3% byariho mu kwezi kwa Gashyantare 2025, nabyo byari byabazwe mu gihe cy’umwaka ni ukuvuga kuva muri Gashyantare 2024, kugeza muri Gashyantare 2025.

Mu mugi niho ibiciro biri hejuru ugereranyije no mu cyaro ubariye mu gihe cy’umwaka ni ukuvuga kuva muri Werurwe 2024, kugeza muri Werurwe 2025, mu mugi biri ku gipimo cya 6.5% bingana n’amafanga 183.9 Frw yubwiyongere ku bicuruza na serivise, ni mu gihe mu cyaro biri ku gipimo cya 3.9% n’ubwiyongere bw’amafanga 216.4. Ubaze mu gihe cyu kwezi ibiciro byo mu cyaro nibyo byugarijwe n’izamuka .

Ibyazamuye iyi mibare kubera kuzamuka kw’ibiciro byabyo ni ibi bikurikira: hari ibiribwa ,ibinyobwa bidasembuye , amazu, amazi, umuriro w’amashanyarazi, gazi ndetse n’ibindi bijyanye n’ingufu, ibiciro by’ingendo, amaresitora, ndetse n’amahoteli.

Ibiciro mu Rwanda byatumbagiye cyane mu gihe na nyuma y’icyorezo za COVID-19, hagiye hafatwa ingamba zo kugabanya ibiciro na Leta y’u Rwanda gusa byagiye bigabanukira mu bwiyongere buri hejuru , ndetse vuba Leta iherutse kuvana nkunganire yashyiraga mu gutwara abantu n’ibintu byatumye ibiciro by’ingendo byiyongera.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *