HomeOthers

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byikubise hasi !

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imirimo Imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro rwashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya lisansi cyavuye kuri 1,629 Frw kigera kuri 1,574 Frw, mu gihe igiciro cya mazutu cyavuye kuri 1,652 Frw kigera kuri 1,576 Frw.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024, igiciro cya lisansi ari 1,574 Frw kivuye kuri 1764 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba 1576 Frw kivuye kuri 1684 Frw mu mezi abiri ashize.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibi biciro bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi abiri nk’uko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *