Ibibazo mubona byisukiranya mu burasirazuba bwa Kongo bijyanye n’intambara byageze no mu muryango w’abibumbye bajya kubyigaho mu nama idasanzwe yatumijwe mu nteko y’uyu muryango mu kanama gashinzwe umutekano ku isi .
Ku mugoroba wejo aka kanama gashinzwe umutekano ku isi kateranye igitaraganya I New york ndetse gaterana ku mpamvu imwe gusa yo kwiga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa DRC .
Uko byari biteganijwe nuko ubundi aka kanama kagombaga guterana kuri uyu munsi wo ku wa mbere ariko basanze kwaba ari ugukererwa ndetse bikaba byarenga igaruriro umunsi umwe gusa badakoze iyi nama bahita bemeza ko iyi nama ikorwa ku cyumweru .
Muri iyi nama umuryango w’abibumbye weruye ko ingabo za MONUSCO ziri kurwana ku ruhande ya DRC baranabinenga kandi yuko hari abasirikare babo kandi ko hari abasirikare babo baguye mu rugamba mu mpera z’iki cyumweru mu gihe hari abanda bakomeretse .
Muri rusange abagize aka kanama k’umuryango w’abibumbye bamaganye ibitero bya M23 ndetse basaba leta ya Kinshasa yuko yava ku izima ikaganira n’uyu mutwe ndetse no muri iyi nama hafashwe umwanzuro utegeka u Rwanda gukura ingabo zawo muri Kongo .
Uwari uhagarariye igihugu cy’Uburusiya we yavuze ko ibi byose ari ingaruka z’ubukoloni bwakozwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi gusa intumwa ya DRC muri ibi biganiro ntiyatinye kwemeza ko i Goma huzuye ingabo z’u Rwanda zafunze imihanda kandi ziri kwibasira abaturage mu nkambi .
Mu gihe uwari uhagarariye u Rwanda we yashimangiye ko ibiri kuba ari ingaruka zikomeye z’intege nke ku muryango mpuzamahanga ndetse anongeraho ko u Rwanda rwakajije ingamba z’umutekano ku mpamvu zo kwirengera .
Dore iby’ingenzi byaganiriwe mu biganiro bya New York ;
Kuva kuwa gatandatu hari hatangiye kugaragara ibimenyetso ko igitutu cyari cyabaye cyinshi ku muryango w’abibumbye kubera ko aribwo watangiye kwimura abakozi bawo benshi mu buryo bw’agateganyo bagakurwa I Goma ndetse iki cyari ikimenyetso simusiga yuko ibintu biri kugana habi cyane noneho umuryango wakabaye ufata iyambere mu kugarura amahoro ukanahosha amakimbirane aho kugira ngo ugire icyo ukora ugatangira guhungisha abakozi bawo .
Ubwo inama yatangiraga uwari uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye , Bwana Bintu Keita akaba n’umuyobozi w’ubutumwa bwa Monusco muri Kongo , uyu rero yagombaga gusobanurira neza akanama k’umuryango w’abimbuye iby’amakuru agezweho cyane cyane uko M23 iri gutera imbere mu mujyi yajyezeho wa Goma n’ibijyanye n’akaga biri guteza ku basivile bahaturiye .
Muri iyi nama hari harimo umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro witwa Jean Pierre La Croix n’umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa Madame Joyce Cleopa Msuya Mpanju .
Uretse ibyabereye aha ngaha I New York , hari n’itangazo ryaraye rishyzwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda rishyira umucyo kuri ibi ngibi biri kubera muri Kongo . Ni itangazo ryaje mu gihe cyegeranye cyane n’igihe Perezida William Ruto wa Kenya yari amaze gutangaza yari amaze gutangaza ko yavuganye na perezida Kagame na mugenzi we wa Kongo kubera ko hagombwa gutegurwa inama y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba igomba kuba mu masaha 48 .