Huye: umugabo wishe umugore we babanaga yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Umugabo w’imyaka 44 wishe umugore babanaga amutemesheje umuhoro rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu.
Uwari ukurikiranyweho icyaha, mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Mutarama 2025, ari iwe mu rugo mu mudugudu wa Gisagara, akagari ka Shyembe, umurenge wa Maraba, mu karere ka Huye, yishe umugore babanaga amutemesheje umuhoro mu mutwe.
Uregwa yaburanye yemera icyaha ndetse agasaba imbabazi; urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya Burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yakoranye ubwo bwicanyi n’ingaruka byateye ku muryango.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, bugaragaza ko amakimbirane bwerekana ko ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda byiganjemo amakimbirane yo mu ngo, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, guhoza ku nkeke, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, abangavu baterwa inda, gutandukana kw’abashakanye ndetse no gukubita no gukomeretsa.
RGB yagaragaje ko guharika no gucana inyuma nabyo biri mu byaganyutse ku kigero cya 4,3% mu 2024, bigera kuri 12,9% bivuye kuri 17% mu 2023.
Ikindi kibazo gikomeje kubangamira umuryango nyarwanda ni ikigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo, nubwo ryagabanyutseho 2,5% mu mwaka ushize.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iri hohoterwa kuri ubu riri ku kigero cya 11,9% rivuye kuri 14% ryariho mu mwaka wari wabanje.
Hari kandi ikibazo cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe nabyo bikunze kugaragara mu ngo zitandukanye. Mu 2024 byari ku kigero cya 13,9% bivuye kuri 16,1%.
Muri uwo mwaka kandi ikibazo cy’abangavu baterwa inda nacyo cyongeye kugaragara mu bibangamiye umuryango nyarwanda aho kiri ku kigero cya 9,1% bivuye kuri 10,5% byariho muri 2023.
Iyi nkuru uyakiriye ute ?
.