HomeOthers

Huye : umugabo uherutse gufatirwa mu cyuho atetse kanyanga  yemeye icyaha avuga icyabimuteraga

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yafatiwe mu cyuho ubwo yari atetse ikiyobyabwenge cya kanyanga anahita yemera icyaha, akavuga ko yakoraga iki kiyobyabwenge akanagicuruza kugira ngo abone amaramuko.

Uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko yafatanywe  litiro 20 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga, mu gihe indi yari akiyitetse ategereje ko ishya ngo ayarure.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwasoje kumukorera dosiye ndetse ikaba yanamaze no kugezwa ku Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye ku wa 11 Ugushyingo 2024 kugira ngo na bwo buyishyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruherereye muri aka karere.

uyu mugabo bivugwa ko yafashwe  mu Cyumweru gishize tariki 08 Ugushyingo 2024 ubwo yari asanzwe iwe mu rugo aho atuye n’inzego z’umutekano mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Muyogoro mu Murenge wa Huye.

Kurundi ruhande Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo Mu ibazwa rye, yumvikana yemera ko yari arimo guteka Kanyanga kandi ko yayigemuraga ahitwa mu Matyazo kuyigurisha ngo abashe kubona amafranga; abisabira imbabazi.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *