Huye : Polisi yatangaje icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko amakosa y’abashoferi ari yo yateye impanuka aho Imodoka yari itwaye umurambo w’umusore wo mu Karere ka Rusizi wapfiriye mu Karere ka Gatsibo, yagongana na Coaster yari itwaye abagenzi ubwo yari igeze mu Karere ka Huye .
Iyi modoka, yakoze impanuka igonganye na Coaster, yari itwaye umurambo w’umusore ukomoka mu Karere ka Rusizi, wapfiriye mu Karere ka Gatsibo tariki 01 Mutarama 2025
Iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi, yakoze mu kunyuranaho kandi bari mu ikorosi, agaca ku yindi atareba imbere agahita agongana n’iyo yari itwaye abagenzi nkuko byemejwe n’ Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, aganira n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya .
Aho yagize ati ; “iyi ni mpanuka yakomerekeyemo abantu batanu (5) bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi cumi na batanu (15) bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo.”
Zimwe mu modoka zakoze impanuka imwe yari yari iy’ y’Akarere ka Rusizi naho indi yari iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi mu buryo bwa rusange .
Iyi modoka yari irimo abantu batanu barimo abakozi babiri b’Urwego rwa DASSO ndetse n’umushoferi, bakomeretse, kimwe na bamwe mu bagenzi bari muri iyo Coaster byagonganye.
Umurambo w’uriya musore, wahise uhabwa imodoka y’Akarere ka Huye, kugira ngo iwugeze mu Karere ka Rusizi, nk’uko byatangajwe na Nizeyimana Leonard wari utwaye iyi modoka y’Akarere ka Rusizi.
Aho yagize ati “Imodoka y’Akarere ka Huye yahageze ijyana umurambo mu Bitaro bya Gihundwe i Rusizi, imodoka nari ntwaye yo yangiritse cyane sinzi aho bayijyanye.”
Polisi kandi yaboneyeho kugira inama abashoferi muri izi ntangiriro z’umwaka kwirinda amakosa nk’ayo yo kunyuranaho ahantu bitemewe kuko biba bishobora kuvamo impanuka nk’uko byagenze kuri iyi modoka.