EntertainmentHome

Huye : Global Music Studio yashyize igorora abanyempano bo muri Kaminuza y’u Rwanda

DAILY BOX Huye, 8 Ukuboza 2024 –  Inzu itunganya umuziki  yitwa Global Music Studio, umuziki yitezweho gufasha abahanzi batangiye uyu mwuga bafite impano y’ubuhanzi, by’umwihariko abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye.

 Iyi ni studio nshya iherereye mu gace kitiriwe umujyi wa Madina wo muri Saudi Arabia bijyanye nuko hari umusigiti w’abayisilamu  , neza neza munsi ya Credo Hotel, hafi ya Restaurant La Tarte, ikaba itegerejweho kuzana impinduka zikomeye mu muziki w’u Rwanda, cyane mu Karere ka Huye.

Dore iby’ingenzi wayimenyaho

Global Music Studio yashinzwe na Igwaneza Rudasumbwa Olivier, umugabo wagaragaje umuhate mu kuzamura impano z’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ubwo yari ayoboye itsinda UR Show Bizz, ryaherukaga gufasha abanyeshuri b’impano mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Daily Box, Igwaneza yumvikanishije ko igitekerezo cyo gushinga iyi studio cyaturutse ko ahanini gishingiye ku bushake bwo guteza imbere imyidagaduro muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, anashimangira ko intego ari ugutanga amahirwe ku banyeshuri bafite impano yo kuririmba, bakagera ku bikorwa byiza kandi by’umwimerere.

Umwihariko wa Global Music Studio ni uko ibikoresho bifitwe muri iyi studio ari ibigezweho, bitanga amahirwe ku bahanzi bakiri bato, cyane cyane abanyeshuri, gukora ibikorwa by’umwuga.

Ubuyobozi bw’iyi studio bunahamya ko mbere yo gutunganya ibikoresho, habanje gukorwa isuzumwa ry’ibyo abandi bahanzi bakoresha mu gukora umuziki wabo, kugira ngo bajye bakora ibihangano bifite ireme.

Abahanzi bazajya bakorerwa indirimbo muri iyi studio bazaba bakorana n’abatunganyamiziki  bakomeye nka Tell Them, Yee Fanta, n’abandi, bamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.

Inkuru zikomeje gusomwa cyane kurusha izindi

 Aba batunganyamiziki bazajya bafasha abanyeshuri mu gutunganya ibihangano byabo, ariko kandi iyi studio izabafasha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, binyuze mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hose hatuma impano zabo zigaragara.

Global Music Studio izafasha abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye kubona amahirwe yo gukora ibihangano byabo ku mafaranga make, mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano zabo kurusha inyungu.

Iyi nzu yo yemeza ko icy’ingenzi atari inyungu ahubwo ari uguteza imbere abahanzi bashya no kubaha umwanya wo gukora ibintu byiza by’umwuga.

Icyo ije gufasha ku ruganda rw’umuziki rw’u Rwanda

Iyi studio ije ari igisubizo ku banyeshuri b’impano bo muri Huye, ndetse no ku gihugu muri rusange, aho iteganyijwe kuzamura iterambere ry’umuziki w’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda. Uretse kuba izaba ifasha mu gukora ibihangano by’umwuga, Global Music Studio izafasha kandi mu kugaragaza impano z’abahanzi bakizamuka, bityo ikaba yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Mu bahanzi bamenyekanye batangiye urugendo rwabo muri Huye harimo The Ben, Tom Close, ndetse n’itsinda rya Dream Boys (Platin P na TMC), ndetse na Urban Boyz, abarizwa muri uyu muryango w’umuziki wamenyekanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi binaca amarenga ko Global Music Studio ifite ubushobozi bwo gutanga amahirwe nk’ayo ku bahanzi b’iki gihe, binyuze mu kubaha ibikoresho bigezweho n’abatunganya umuziki babashoboza gukora ibihangano byiza.

Gahunda yo Kwagura ibikorwa

N’ubwo iyi studio yatangiriye muri Huye,abayihagarariye bahamya ko intego ari ukwagura ibikorwa ku rwego rw’igihugu, ndetse no kugera ku yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, kugira ngo impano z’abanyeshuri zizamurwe mu buryo bwagutse. Binyuze muri iyi gahunda, Global Music Studio izagira uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki w’abanyeshuri no guteza imbere imyidagaduro mu gihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *