HomeOthers

Huye : Bamaze amezi 6 bategereje ubwishyu amaso yaheze mu kirere

Mu Karere ka Huye mu Murenge wa Maraba haravugwa inkuru y’ukwitana bamwana hagati y’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima na rwiyemezamirimo byavuyemo kwambura amafaranga y’amezi atandatu abaturage bahasukuraga .

Abakoraga isuku ku kuri iki kigo nderabuzima bemeza ko baberewemo imishahara y’amafaranga bakoreye mu mezi atandatu ashize ndetse bajya no kwishyuza cyangwa babaza amakuru afite aho ahuriye n’uburyo bazabona ubwishyu bw’aka kazi bakoze bagakomeza gusiragizwa .

Aba bambuwe bemeza ko bahora babwirirwa imvugo idahinduka iyo bagiye kubaza ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cyangwa rwiyemezamirimo dore ko ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bubabwira ko bagomba kujya kwishyuza rwiyemezamirimo nawe bamugeraho akababwira ko atari yishyurwa n’iri vuriro.

Aba baturage kandi bemeza ko kuba barambuwe aya mafaranga yagombaga kubafasha mu buzima bwabo bwabo buri munsi byabagize ingaruka zikomeye cyane byumwihariko mu buryo bw’imibereho nkuko Mukagakuba Anonciatha wambuwe asaga ibihumbi 120 frw waganiriye na Radio 10 abisobanura .

Aho yagize ati :  “Ubu abana ndera babuze ibyo kurya kandi narakoze nizeraga guhembwa. Amafaranga badufitiye ni menshi.

“ Twagerageje kubaza rwiyemezamirimo wadukoresheje atubwira ko impamvu tutishyurwa, na we Ikigo Nderabuzima cyamwambuye.’’nkuko tubekesha Radio Tv10 .

Aba bambuwe amafaranga bumvikana batunga agatoki uwitwa  Nkurunziza Jean Bosco uhagaragriye sosiyete yitwa Sebasoni Op General Ltd yari yaratsindiye isoko ryo gukora amasuku kuri iri vuriro .

Nkurunziza nawe avuga ko atari yabona amafaranga yo kwishyura aba bakozi ariko ashimangira ko namara gushyikira aya mafaranga azahita nawe yishura aba baturage .

Kurundi ruhande ariko  ngo hari icyizere cyo kuba aba baturage babona amafaranga bagenewe nyuma yuko ubuyobozi ubwabwo bwemeje ko uku kwamburwa kwabo kuzwi anemeza ko hari ikiri gukorwa ngo aba baturage bishyurwe nkuko byemejwe na Jean Baptiste Karangwa usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba waganiriye na Radio 10 dukesha iyi nkuru  .

Aho yagize ati ; “Kwishyuriza abo baturage twarabitangiye. Rwiyemezamirimo yatubwiye ko impamvu atishyuye abaturage ari uko na we atishyuwe uko bigomba. Twemeranyijwe ko agiye kwishyurwa na we akishyura abakozi.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ibibazo  bya ba rwiyemezamirimo bapatana imishinga runaka bagaha abaturage akazi babizeza kuzabishyura neza ariko bikarangira bambuye abo bakozi babo gusa nabo iyo babajijwe bavuga ko impamvu ari uko nabo baba batahawe amafaranga baba baremerewe  .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *