Huye : Abakozi b’iKigo Nderabuzima cya Maraba bahawe amafaranga bari baberewemo
Kuri uyu wa kane tariki ya 26 / Ukuboza /2024 , abaturage bakoze imirimo y’isuku ku kigo nderabuzima cya Maraba cyo mu karere ka Huye barishimira ko bahawe amafaranga yabo nyuma yuko bari bamaze igihe kingana n’amezi atandatu barambuwe ndetse amaso yaraheze mu kirere .
Bamwe mu baturage bari barakoze iyi mirimo y’isuku mu Kigo Nderabuzima cya Maraba bumvikana bagaragaza akanyamuneza nyuma yuko bahawe amafaranga bari baberewemo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje none ubu bakaba bari kurya neza iminsi mikuru .
Nyuma y’icyumweru kimwe Daily Box itambukije inkuru y’aba baturage, bahise bishyurwa amafaranga yabo, ndetse binjiye mu minsi mikuru nka Noheli aya mbere bayafashe, aho bagaragaje ibyishimo.
Mbere yuko bakorerwa ubuvugizi n’itangazamakuru , Aba bambuwe bemezaga ko bahora babwirirwa imvugo idahinduka iyo bagiye kubaza ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cyangwa rwiyemezamirimo dore ko ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bubabwira ko bagomba kujya kwishyuza rwiyemezamirimo nawe bamugeraho akababwira ko atari yishyurwa n’iri vuriro.
Aba baturage kandi bashimangiraga ko kuba barambuwe aya mafaranga yagombaga kubafasha mu buzima bwabo bwabo buri munsi byabagizeho ingaruka zikomeye cyane byumwihariko mu buryo bw’imibereho .
Aba bambuwe amafaranga kandi bumvikanaga batunga agatoki uwitwa Nkurunziza Jean Bosco uhagaragriye sosiyete yitwa Sebasoni Op General Ltd yari yaratsindiye isoko ryo gukora amasuku kuri iri vuriro .
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bapatana imishinga runaka bagaha abaturage akazi babizeza kuzabishyura neza ariko bikarangira bambuye abo bakozi babo gusa nabo iyo babajijwe bavuga ko impamvu ari uko nabo baba batahawe amafaranga baba baremerewe .