
Virunga National Park, imwe mu byanya by’inyamaswa muri DR Congo yatangaje ko kugeza ubu muri uyu mwaka havutse abana 10 b’ingagi nubwo ari mu gace karimo umutekano mucye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu itangazo, abakuriye Virunga National Park bavuze ko mu myaka ibiri ishize, abarinzi b’iyi parike (rangers) bitaga ku ngagi ku ruhande rwa DR Congo “mu buryo bukomeye bakomwe mu nkokora mu gukurikirana no kwita ku ngagi kubera imirwano iri kuba hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Congo”.
Virunga National Park ivuga ko kugira ngo ibashe gukomeza gukurikirana ingagi, yatoje abaturage basanzwe batuye hafi ya parike ngo bakore icyo gikorwa.
Mu kubura gikurikirana y’abarinzi b’umwuga iyi parike ivuga ko ingagi “zugarijwe n’imitego, abashimusi, n’indwara zivuye ku bantu”.Iyi Parike ivuga ko nubwo habaye izo ngorane zose, umubare w’ingagi wakomeje kwiyongera.
Ivuga ko “mu 2024 habaruwe ingagi 10 zavutse muri Parike ya Virunga, umubare wazo warazamutse urenga 1,000 (uvuye kuri 350 mu myaka ya 1980), kandi kimwe cya gatatu cyazo ziba muri Parike ya Virunga” – aho ni ku ruhande rwa DR Congo.
Agace k’imisozi y’ibirunga ku ruhande rw’intara ya Kivu ya Ruguru niho intambara nshya y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta yongeye gutangirira mu ntangiriro za 2022.
Iyi Parike ivuga ko izi nyamaswa kugeza n’ubu zugarijwe no kugerwaho n’indwara zivuye ku bantu “zirimo n’indwara ubu iri mu karere ya Mpox”.
Nubwo iyi ndwara itaracyekwa cyangwa ngo yemezwe mu ngagi zimenyereye abantu, inzobere muri siyanse zivuga ko bishoboka cyane ko ingagi zakwibasirwa n’iyi ndwara, nk’uko iyi parike ibivuga mu itangazo ryayo, bityo ko gukurikirana imibereho yazo bikwiye kongerwamo imbaraga, ndetse no “kugabanya abantu mu gace karimo ingagi zo mu misozi”.
Umuhate wo kurengera ingagi zo mu birunga ukorwa na buri ruhande muri DR Congo, Rwanda na Uganda.Mu Rwanda buri mwaka haba umuhango wo Kwita Izina ingagi zavutse – ntabwo ziba zihari ubwazo – mu muhate nk’uwo wo kuzibungabunga no kureshya abakerarugendo bazisura mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda.
Umwaka ushize muri Nzeri (9), mu Rwanda bise amazina abana 23 b’ingagi bavutse mu mezi 12 yari ashize, nk’uko ikigo gifite ubukerarugendo mu nshingano cyabitangaje.
Umuhango nk’uwo muri uyu mwaka uteganyijwe tariki 18 z’ukwezi gutaha kw’Ukwakira.
Tariki 24 Nzeri (9) buri mwaka, isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ingagi zo mu misozi – zahoze zigeramiwe no gucika – izisigaye ahanini ziboneka mu misozi y’ibirunga iri hagati ya DR Congo, u Rwanda na Uganda, izi ngangi ziba aho zishaka muri ibi birunga zititaye ku mipaka y’ibi bihugu.