EntertainmentHome

Hatangiye iburanishwa rya Miss Muheto Divine, n’Umunyamakuru Fatakumavuta

Muri iki gitondo cyo kuwa Kane taliki 31, Ukwakira 2024, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta hamwe na Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2022 bagejejwe ku rukiko rwibanze rwa kicukiro , aho bagiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabo.

Aba bombi batawe muri yombi mu minsi ishize, Aho Fatakumavuta ku ikubitiro yari yafashwe azira ibyaha birimo gutukana , kwibasira abandi, no gukwirakwiza imvugo zikurura amakimbirane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nyuma akaza no gupimwa bagasanga akoresha ibiyobyabwenge[ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi].

Ni mugihe Muheto Divine yatawe muri yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki 29 Ukwira 2024, azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha ku rwego rwo hejuru, gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, yarangiza agahunga inzego.

Mu gihe polisi y’u Rwanda yatangazaga Aya makuru, yavuzeko uyu Muheto yafashwe atari ubwambere byari bibaye. Muri iki gitondo cy’umunsi wa kane w’icyumweru tariki ya 31 Ukwakira 202 , aba bombi bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kugirango baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranyweho.

Ifatwa ry’uyu nyampinga w’u Rwanda ryakomeje kuvugwa n’abatari bake yaba ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ndetse n’izo muri Africa, Aho abantu bagenda bavuga ko bitagakwiye ku umwari[Nyampinga w’u Rwanda 2022] w’umunyarwanda nka Muheto Divine, byongeye ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda, atagakwiye kunywa ibisindisha kugeza n’aho bimukoresha amakosa.

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye aba bombi baza mu modoka imwe ya RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *