FootballHomeSports

Hatangajwe umukinnyi w’umuhanga Barcelona izavana mu ikipe ya Liverpool

Ikipe ya Barcelona irateganya kuzagura Umunya-Colombia ukinira Liverpool Luis Díaz mu kwezi kwa gatanda ubwo isoko ry’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi rizaba ryongeye gufungura.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru The Athletic iremeza ko iyi kipe y’Umudage Hansi Flick yamaze gushima urwego rw’uyu mukinnyi ku buryo igisigaye aruko isoko ryo mu mpeshyi ya 2025 ryafungura.

Uyu Munya-Colombia ari mu bakinnyi bahembwa amafaranga make cyane aho ahembwa ibihumbi £55 buri icyumweru , akaba nawe ari gushyira igitutu gikomeye kuri Liverpool kugirango imushyire byibuze ku bihumbi £150,000 , bitaba ibyo akigendera.

Uyu musore akina ku ruhande rw’ibumoso yataka(Left-wing), umwanya yajya ahuriraho na kizigenza uri kubica bigacika muri iyi minsi akaba Umunya-Brazil Raphinha ufite imibare myiza muri uyu mwaka w’imikino ku buryo hari nabatangiye kumugira umukandida wa Ballon d’Or ya 2024-2025.

Gusa ikigaragara Barcelona irashaka kubaka uruhurirane rw’abakinnyi benshi bafite ubushobozi ku myanya imwe mu kibuga mu rwego rwo kugira amahitamo menshi muri 11 babanza mu kibuga.

Ibi birakomeza gushyira ku gitutu Liverpool mu gihe igihanganye no kongerera amasezerano abandi bakinnyi bayo Kandi beza barimo Mohamed Salah, Trent Alexander-Arnold ndetse na Kapiteni Virgil van Dijk bose amasezerano yabo kaba azarangirana na tariki 30 Kamena 2025, mu gihe Luis Díaz aye azarangira 2027.

Mu mibare y’uyu mukinnyi muri uyu mwaka w’imikino iratangaje cyane ugereranyije n’indi myaka y’imikino yagiye itambuka: muri premier league amaze kugira uruhare rw’ibitego 13 , atsinda ibitego 9 atanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *