FootballHomeSports

Hatangajwe itegeko rishya rireba abazamu batinza umukino rigomba kuzatangira kubahirizwa mu 2025-2026

Ishyirahamwe rukaba n’urwego rwigenzura rushinzwe gushyiraho ndetse no kuvugurura amategeko y’Umukino w’Umupira w’Amaguru IFAB(International Football Association Board), ryemeje ko umuzamu uzongera kuzajya amarana umupira amasegonda arenze Umunani azajya abihanirwa.

Ubusanzwe akenshi iyo ikipe yatsinze abazamu bakunda gutindana umupira igihe awufashe mu ntoki, mu rwego rwo gutinza iminota cyangwa no mu rwego rwo kureba aho awutanga hizewe.

Ni muri urwo rwego , iri shyirahamwe rishaka gukuraho iki kintu rishyiraho amasegonda Umunani nk’anyirantarengwa yo kugumana umupira mu ntoki ku muzamu.

Umuzamu uzajya umarana umupira mu ntoki igihe kirenze aya masegonda, ikipe ye izajya ihita iterwa Koruneri mu buryo bwa ko kanya nk’uko aya mabwiriza abigaragaza.

Ibi ntago bizatangira muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, ahubwo bizatangira mu mwaka utaha w’imikino nk’uko amakuru agaruka kuri iri tegeko rishya abivuga.

International Football Association Board (IFAB), ni urwego rumaze imyaka 138 rushinzwe , dore ko rwashinzwe itariki ya 02 Kamena 1886, rukaba rufite icyicaro gikuru i Zurich mu Busuwisi.

Uru rwego rufite abanyamuryango barimo FIFA, Football Association(FA), Scottish Football Association, Football Association of Wales, ndetse na Irish Football Association.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *