Hatangajwe ibihano bigiye guhabwa kylian Mbappe mbere yo kwesurana na Arsenal

Ku cyumweru gishize ikipe ya Real Madrid iherutse gusoza umukino wayo na Alaves nabi nyuma y’itangwa ry’ikarita itukura kuri rutahizamu wayo Kylian Mbappe mu gice cya mbere.

Ni igice cya mbere cy’umukino cyari kibereye ijisho, ni nyuma kandi y’igitego cya myugariro Raul Ascensio, cyanzwe ndetse kikaza gukurikirwa n’icya Eduardo Camavinga, we waherukaga igitego muri shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Muri iki gice kandi ni naho rutahizamu Kylian Mbappe yakoze ikosa rikomeye ryamuhesheje ikarita itukura nyuma yo kuvuna myugariro wo hagati Antonio Blanco, wakinaga n’ikipe yazamukiyemo dore ko yarerewe muri Castilla.

Mu gukurikirana kw’amakosa ahanini bigaragara ko Kylian Mbappe yashyuhijwe mu mutwe n’amakosa atandukanye yamukorerwagaho kuva mu ntangiriro z’umukino, ibi byaje kumutera uburakari ari nabwo bwamuhesheje ikarita itukura nyuma yo gushinga amenyo y’inkweto kuri ruseke ya myugariro Blanco.

Ku bw’amahirwe amakosa akomeye ya rutahizamu Kylian Mbappe ntacyo yahungabanyije ku mikinire ndetse n’intsinzi ya Real Madrid dore ko n’ikipe bakinaga ya Alaves, nayo yaje kuza kubona ikarita itukura gusa ibyo ntacyo bifite bikora ku bafata imyanzuro, birumvikana neza ko Mbappe agomba gukurikiza ibi hano yafatiwe .

Aha turarebera hamwe bimwe mu bihano bishobora kuza gufatirwa Kylian Mbappe, nyuma y’ikosa riteye ubwoba aherutse gukora.

Ese Kylian Mbappe arahanwa igihe kingana iki adakina ?

Ni benshi bababajwe n’ibyo rutahizamu Mbappe, aherutse gukora gusa nanone biratangaje kumva ko ikosa nka ririya ryahanishwa imikino mike.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Esipanye COPE, biravugwa ko Mbappe agomba guhanishwa kudakina umukino umwe kuko bigaragara cyane ko yari akurikiye umupira mu gukora ikosa.

Muri Laliga amakarita atukura akunze gushyirirwaho amategeko yihariye gusa ahanini hagatangwa ibihano hagendewe kuri raporo y’umusifuzi w’umukino. Nkuko bigaragara rero hashingiwe kuri raporo y’umusifuzi biteganyijwe ko ibihano rutahizamu Mbappe ashobora gufatirwa byazava ku mukino umwe bikagera ku mikino 3, gusa ntibishobora kuyirenza.

Iki gihano cy’umukino umwe cyangwa itatu kizakirikizwa muri Laliga gusa, bihita byumvikana neza ko uyu agomba kuba ahari mu mikino ya Copa del Rey ndetse na UEFA champions league.

Gusa ku rundi ruhande abafana ba Real Madrid, bagomba kwitega ko mu gihe byagaragara ko iri kosa ryaba ryarakozwe mu buryo bw’ubushake, uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yahita ahanishwa hagati y’imikino 4 na 12, ibihano bishobora guhita bifatwa no muri Copa del Rey, bihita byumvikanisha ko uyu mugabo yazasiba umukino w’ishiraniro wa El classico.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *