Hatangajwe ibigenderwaho hatangwa imbabazi ku bari barakatiwe n’inkiko !

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ibyagendeweho hatangwa imbabazi za Perezida ku bantu bari barakatiwe n’inkiko.
ubwo Alain Mukuralinda yaganiraga n’iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yatangiye avuga ko abahawe imbabazi ko ari mirongo itatu n’abatandatu naho abafunguwe by’agateganyo ni ibihumbi bibiri na cumi na birindwi .
Alain yavuze ko icyabaye cyangwa icyashyizwe mu bikorwa ari iyubahizwa ry’amategeko ndetse anibutsa ko kuba Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi yabikoze kubera ko itegeko ribimuhera ububasha ndetse ko atari ibintu biba biturutse mu kirere yaba abafunguwe by’agatenganyo cyangwa abahawe imbabazi burundu .
uyu muvugizi kandi yanibukije ko mu bahawe imbabazi 36 harimo umwe wagabanirijwe igihano ,hakabamo abagore bari bahamwe n’ibyaha byo gukuramo inda ,abana bari bafungiwe hirya no hino mu magororero agiye atandukanye mu gihugu ndetse n’abahoze bakora mu kazi ka leta bari barahamwe n’ibyaha bitandukanye .
Mukuralinda yanahamije ko nubwo izi mbabazi ziba zatanzwe gutya mu buryo bwa rusange ko uwazihawe agomba kongera kwandika ibaruwa izisaba iherekejwe n’impamvu ituma azisaba hanyuma igashyikirizwa abibifite mu nshingano barimo ubuyobozi bwa gereza abafungiwemo na ministeri y’ubutabere bagasuzuma uburemere bw’icyaha yakoze hanyuma hakarebwa imyitwarire ye muri gereza mbere yuko hafatwa umwanzuro wo kumurekura .

ibi uyu muvugizi abitanzeho umurungo mu gihe rubanda basaga nkaho bakiri mu urujijo nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, yemeje Iteka Perezida n’irya Minisitiri, atanga izi mbabazi zahawe abarimo aba bagize imyanya mu nzego Nkuru z’Igihugu .
Aba barimo Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda na CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi, bari mu bagororwa bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwan
da, Paul Kagame.
Ingingo ya 3 y’Imyanzuro y’iyi Nama y’Abaminisitiri, igira iti : “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’Inkiko, n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2 017 bakatiwe n’Inkiko.”
Iri teka rya Perezida ritanga imbabazi, ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, rinagaragaza abagororwa abagororwa bahawe imbabazi barimo Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Emmanuel Gasana.
Bamporiki Edouard yari agiye kuzuza imyaka ibiri afunzwe, kuko muri Mutarama 2023 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw, aho iki gihano cyari cyavuye mu rubanza rw’ubujurire bwe nyuma yuko muri Nzeri 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.
Uyu wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yari yahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Ni nyuma yuko yashinjwaga kwaka indonke ya miliyoni 10 Frw umushoramari Gatera Norbert mu bikorwa bye byo by’ubucuruzi muri ishoramari rya Romantic Garden.
Naho CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, muri Mata uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 36 Frw.
Yari yahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, gishingiye ku kuba yarayobereje umushinga wo kuhira mu bikorwa bye nyamara byari bigamije inyungu rusange.