HomeOthers

Hatangajwe ibidasanzwe ku Imodoka nshya Papa Francis azajya agendamo

Uruganda rukomeye rwa Mercedes-Benz rwamurikiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, imodoka nshya ya G-Wagon SUV ikoresha amashanyarazi, agiye kujya agendamo mu bihe bitandukanye by’ibirori.

Iyi modoka, itatse ikoranabuhanga rigezweho, ni yo ya mbere mu mateka ikoreshwa n’amashanyarazi gusa mu modoka zitwara Papa, akaba ari intambwe ishimishije mu kubungabunga ibidukikije no gutanga urugero mu gukoresha ingufu zisubira.

Iyi modoka yashyikirijwe Vatican ku mugaragaro, nyuma yo gukorwa hashingiwe ku mahitamo yihariye y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, ndetse n’ibyo yifuje ko imodoka ye yakubakirwaho.

Abari bahagarariye Mercedes-Benz bavuze ko bashyize imbere ibyifuzo by’umuyobozi wa Kiliziya Gatulika, agendeye ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gukomeza guharanira kugabanya ingaruka zituruka ku bukungu bw’imirasire y’izuba.

Iyi modoka nshya ya Papa ni imwe mu bwoko bwa Mercedes-Benz EQG 580, iteguwe ku buryo butangiza ibidukikije, ikaba ari iyambere mu bwoko bw’imodoka zo mu ruganda rwa Mercedes-Benz zitwara abashumba ba Kiliziya Gatulika.

 Imodoka ikoresha ikoranabuhanga rya amashanyarazi rigezweho, rifite bateri ishobora kubika umuriro wa 116 kWh, ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometeri 473 itarongerwamo umuriro.

Iyi modoka, ifite ubushobozi bwo kugenda mu misozi ndetse no kugera ahantu hatoroshye, igaragaza ubuhanga bwa tekiniki butangaje.

Imodoka ya Papa izaba ifite imyanya ibiri gusa, harimo uw’umushoferi n’intebe ya Papa ishobora kuzunguruka ku buryo abasha kugenda asuhuza abantu, ibyo bikaba bituma Papa Francis agira amahirwe yo kwishimira gusuhuzanya n’abamukurikira mu bihe by’ibirori.

Iyi modoka izajya ikoreshwa cyane mu birori, aho Papa azajya atambagira asuhuza abakirisitu n’abaturage batandukanye.

Ola Kallenius, umuyobozi mukuru wa Mercedes-Benz Group, yashimye uburyo yahawe icyizere cyo gukora imodoka nshya ya Papa Francis, avuga ko ari iby’agaciro gikomeye kuri kompanyi yabo.

Aho yavuze ati : “gukorana na Vatican ari intambwe ikomeye mu guha agaciro ibyo twiyemeje mu bijyanye n’ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.”

Imodoka nshya ya Papa, izwi nka EQG 580, ni iyambere muri Mercedes-Benz ifite ikoranabuhanga rigezweho rya G-Class SUV.

Iyi modoka ipima toni eshatu kandi ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa 0-100 km/h mu gihe cy’amasaha make.

 Iyi modoka itangaje inafite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ry’amashanyarazi, ndetse iri gukorwa mu rwego rwo kugera ku ntego z’isi mu gukoresha ingufu zisubira kandi zitangiza ibidukikije.

Imodoka nshya Papa Francis azajya agendamo .

Ibiro bya Papa Vatican byatangaje ko bazatangira gukoresha iyi modoka nshya mu mwaka utaha wa 2025, ubwo Papa Francis azaba agirira urugendo rw’ibirori i Roma.

 Iyi modoka nshya izaba ifite uruhare runini mu buryo Papa azajya asuhuza abakirisitu ndetse n’abaturage baturanyi na Vatican mu buryo bugezweho kandi bwubaha ibidukikije.

Mercedes-Benz imaze imyaka irenga 90 itanga imodoka zitwara abashumba ba Kiliziya Gatulika, aho uruganda rwakoze imodoka za mbere mu mwaka wa 1930.

Uko imyaka yagiye ihita, Mercedes-Benz yahinduye uburyo bwo gukora imodoka zitwara Papa, ikubahiriza ibyangombwa by’umutekano no kugabanya ibyago byaturuka ku masasu, nyuma y’igitero cyagerageje kwivugana Papa Yohani Pawulp wa II mu mwaka wa 1981.

Iyi modoka nshya izarushaho kuba igisubizo gishya ku rwego rwo hejuru, kandi ikomeza umwihariko w’uruganda mu gukora imodoka zigezweho ku bashumba ba Kiliziya Gatulika.

Uko Papa Francis ashyira imbere kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kubungabunga ibidukikije, ni kimwe mu bigaragaza icyerekezo cye cy’imiyoborere no guharanira iterambere rirambye.

Imodoka ya G-Wagon SUV ikoresha amashanyarazi ikaba ari ikimenyetso cy’uko Papa azakomeza kwerekana urugero ku isi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ritangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *